Umuryango DON BOSCO YOUTH EDUCATION FOR ALL ugiye gufatanya na Leta mu kuzamura imibereho y’Urubyiruko
Hagamijwe guhuza imbaraga na Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu Iterambere ry’urubyiruko by’Umwihariko urw’amikoro make, kuwa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, 2025, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Umuryango Utegamiye kuri Leta DON BOSCO YOUTH EDUCATION FOR ALL uzakorera ibikorwa byawo hirya no hino mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Gasagara, umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.

Ku ikubitiro uyu muryango watanze ubufasha ku rubyiruko rw’amikoro make rwiga mu Ishuli ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya DON BOSCO Muhazi, aho urwo rubyiruko rwahawe ibikoresho by’isuku, ibiribwa birazarufasha kubaho mu gihe ruri kw’ishuli ndetse hanishyurirwa amacumbi abanyeshuli bacumbitse hanze y’Ikigo cya Muhazi aho usanga bagorwa n’ubuzima kubera amikoro make.
Iri shuli ryigamo abanyeshuli barenga 180, riherereye mu murenge wa Gikomero usanga rikunze kuganwa n’urubyiruko rukennye ruturutse hirya no hino mu gihugu, aho usanga abenshi mu barigana batabasha kubona amafaranga y’ishuli nk’ayishyurwa mu bindi bigo byo mu Rwanda.
Gusa nubwo iri shuli ryishyuza amafaranga make ari hagati y’ibihumbi 5000 na 20,000 usanga abanyeshuli baryigamo batabasha kubona ayo mafaranga, ibi bikaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza kugorwa n’imibereho kwarwo.

Kuba ibikorwa by’uyu muryango byatangirijwe mu murenge wa Gikomero, Padiri Servilien Ufitamahoro, umuyobozi w’uwo muryango avuga ko hatekerejwe kuza muri ako gace bitewe n’uko ari hamwe muhagaragara imiryango ikennye n’urubyiruko rushobora kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku bukene by’umwihariko urubyiruko rw’abanyeshuli aho rushobora kugwa mu bishuko igihe rushonje, rwabuze amafaranga yo kwishyura ba nyir’amacumbi cyangwa se mu gihe rwabuze ibikoresho by’isuku by’umwihariko ku bana b’abakobwa.

Padiri Ufitamahoro yashishikarije Urubyiruko kubyaza umusaruro inkunga rwahawe rwirinda kugwa mu bishuko ndetse no kwiga neza kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Yagize ati “Ibi bikorwa ni intangiriro y’ibindi by’inshi biteganyijwe mu igendamigambi ry’uyu muryango.”
Ati “Turashishikariza urubyiruko gufata inkunga ruhawe nk’Ikimenyetso cyo kumva ko rushyigikiwe bityo narwo rushyire umuhate mu guhaha ubumenyi buzaruteza imbere haba rwo bwite, imiryango rukomokamo ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yakomeje asaba urubyiruko kandi kwirinda imico mibi yashyira ubuzima bwarwo mu kaga harimo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, imyitwarire idahwitse, urugomo, ubusambanyi n’ibindi.”
Yasabye Ubufatanye y’Umuryango, inzego za Leta, Iz’abikorero ndetse n’abaterankunga kugira ngo uyu muryango ubashe kugera ku rubyiruko rwinshi ruherereye hirya no hino mu Rwanda.
Soeur Nyanzira Leocadie ubana n’urubyiruko buri munsi ku ishuli avuga ko inkunga bahawe ibatabaye kuko kugeza ubu bibazaga uko abana bazabaho dore ko muri iki gihe aho iri shuli ryakuraga inkunga hagiye hagabanuka bitewe n’ibibazo by’ubukungu biri hirya no hino ku isi.

Yagize ati “Muradutabaye. Ubu ibiryo by’abanyeshuli byari byashije, twibazaga uko tuzabatunga bikatuyobera. Ariko ubu noneho turamara igihembwe cyose tumeze neza bityo abana babashe kwiga neza.”
Vumiriya, Umwe mu banyeshuli bahawe inkunga y’ibikoresho by’isuku akaba azanishyurirwa amafaranga y’icumbi, yagize ati “Turishimye cyane, hari benshi muri twe babaho mu buzima bugoye, ariko kubona abaterankunga nk’aba ni ikimenyetso cy’uko hari benshi b’umutima mwiza kandi bahora bashishikajwe no kubona ab’amikoro make nabo hari icyo bageraho.”

DON BOSCO YOUTH EDUCATION FOR ALL ni Umuryango utegamiye kuri Leta ufite ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), ukaba ugamije guteza imbere uburezi bufite ireme busubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo, gufasha urubyiruko mu nzego zitandukanye cyane cyane hibandwa ku rubyiruko rw’amikoro make rukomoka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uretse guteza imbere uburezi mu rubyiruko, Don Bosco Youth Education for All igamije no guteza imbere uburenganzira bwa muntu harimo n’ubw’abana, guteza imbere siporo n’Umuco, kwimakaza ubumwe n’ubucuti mu banyarwanda binyuze muri gahunda zitandukanye z’uwo muryango.
Muri gahunda z’uyu muryango, hanazirikanwa kuri gahunda zo kubungabunga ibidukikije n’ubukangurambaga bugamije gufasha abanyarwanda kugera ku Iterambere rirambye himakazwa imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze mu benegihugu.
Izi gahunda zigamije gukomeza gushyigikira Leta kugera ku Iterambere rirambye, binyuze by’Umwihariko mu ruhare rw’urubyiruko nka moteri y’iterambere haba uyu munsi ndetse no mu gihe cyizaza.
