Politike

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron i Paris


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Bufaransa ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025 aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu murwa mukuru Paris.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ndetse n’ibibazo bikomeye byugarije Isi muri rusange.

Ni ku nshuro ya mbere aba bayobozi bahuye kuva mu Kwakira 2024 ubwo bahuriraga ku ruhande rw’Inama y’Abanyamuryango ba Francophonie. Icyo gihe, baganiriye ku ngingo zitandukanye zifite inyungu rusange, by’umwihariko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zifite uruhare rukomeye mu iterambere.

Mbere yaho, Perezida Macron yashimye Perezida Kagame ku ruhare rukomeye yagize mu guteza imbere siporo no gushora imari mu bikorwa remezo, anasaba ko amahanga akwiye gushyigikira ibikorwa nk’ibyo by’iterambere rikomatanyije ku mugabane wa Afurika.

Ibi yabivuze mu kwezi kwa Nyakanga 2024 mu Nama Mpuzamahanga yahurije hamwe abashoramari n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere siporo ku rwego rw’Isi, yabereye i Paris mbere gato y’itangira ry’Imikino Olempike.

Mu kwezi kwabanjirije iyi nama, Kagame na Macron bari bagiranye ibiganiro mu buryo bwihariye barira hamwe ifunguro rya nimugoroba mu Ngoro y’u Bufaransa izwi nka Palais de l’Élysée, ikaba ari n’aho Perezida w’icyo gihugu akorera.

Uru ruzinduko ruje mu gihe Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Bwigenge mu Gukora inkingo n’Ubuvumbuzi, yari yateguwe na Gavi ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta y’u Bufaransa.

Muri Mata, aba bakuru b’ibihugu bombi bari bagiranye ikiganiro kuri telefone, aho bagarutse ku bufatanye bw’imikoranire hagati y’ibihugu byombi no ku bibazo byo mu karere, cyane cyane ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho basabye ko hakomeza gushakishwa igisubizo cya politiki kirambye.

Aho ibintu bigeze uyu munsi, impande zombi zatangiye kuganira ku nyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Bivugwa ko aya masezerano azashyirwaho umukono mu kwezi kwa Kamena 2025 i Washington, hamwe na Perezida Donald Trump.

Usibye ayo masezerano, u Rwanda na RDC byitezweho gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hazashyirwaho kandi komite ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri ayo masezerano, izaba igizwe n’intumwa zaturutse muri Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo.

Ibiganiro byari bimaze iminsi biyobowe n’impande za EAC na SADC, ubu byamaze kwimurirwa ku rwego rwa Afurika Yunze Ubumwe, aho Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, ari we watowe kuyobora iyo nzira yo kunga ibihugu byombi.

Ku wa 25 Mata 2025, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC basinyiye i Washington inyandiko igaragaza amahame shingiro, nk’intambwe ya mbere mu rugendo rwo kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo, kamaze imyaka myinshi mu kavuyo n’intambara.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *