Uncategorized


Ruhango: Abagore bubaha Abagabo baranenga bagenzi babo babafata nk’icyo imbwa ihaze

Bamwe Bagore bo mu Murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bavuga ko hari bagenzi babo bumvise nabi ihame ry’uburinganire bakaba bararifashe uko ritari, bagaheraho bacyebura abarifata ukundi bagakora ibidakwiye. Ababyeyi bamwe baganiriye na Ihirwenews bagaragaje ko kuba hari bagenzi babo bafata ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’aho aribo bafite ijambo kurusha Abagabo, benshi ndetse bakanababangamira muburyo bumwe cyangwa ubundi ari, ikintu kitari cyiza namba kuko bisubiza inyuma ntambwe Leta yashyizemo icyerekezo y’uburinganire, Bagahera aho bacyebura abafata iri hame ukundi .Mukagasana Marie ati”. Abongabo icyo nababwira nuko uburinganire ari ubwuzuzanye,ntabwo ari ukuvuga ngo twe nitwe dufite ijambo ngo Umugabo amusuzugure,ababigenza uko rwose baba babifata nabi kandi ntibikwiye”.Mukeshimana Helena nawe yavuze ko hari ibyo ajya abona bikamushobera ,aho hari nk’Abagore baba bashaka kugorobereza mu tubari basize murugo Abagabo bashakanye ,bakumva ko aribwo butwari,agaheraho abakebura.Ati”Barahari rwose benshi cyane, ugasanga urikumwe n’Umudamu mugenzi wawe akakubwira uburyo ki umugabo we atamukanga ,washaka kumugira inama ngo wenda asigeho ko ibyo atari umuco Nyarwanda akakubwira ko wowe wasigajwe inyuma n’amateka. Abo bagenzi banjye babyumvise nabi kuko niba ufata Umugabo ukumva ko ari wowe ugomba gutaha ijoro we ari murugo ibyo ntabwo aribyo namba”.TUMUKUNDE Hope Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite agaragaza ko imyumvire ku ihame ry’uburinganire ikiri hasi. Anavuga kandi ko umuryango uri mu makimbirane nta terambere wageraho.Ati”Imyumvire ku ihame ry’uburinganire riracyari hasi ndetse nihohoterwa rishingiye kugishingiye kugitsina riracyagaragara,umuryango uri mumakimbirane ntaterambere wageraho bikagira ingaruka no ku Igihugu muri rusange .Ndagirango mbasabe twese buri wese Umugore, Umugabo ndetse n’Urubyiruko rwacu muri rusange dufate ingamba zo guharanira umuryango utekanye kandi ushoboye”.

Mu karere ka Ruhango imiryango igera kuri 484 yaranzwe n’amakimbirane mu bihe bitandukanye, ariko kubera inyigisho zitandukanye zakozwe n’Ubuyozi kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye zigaruka mu kurwanya amakimbirane mu Miryango, ihohotera rishingiye ku gitsina, ndetse n’izigaruka ku ihame ry’uburinganire ubu hasigaye imiryango igera kuri 128 ikibarwa mu makimbirane, hakaba kandi hari icyizere ko nayo izakomeza kwigishwa. Muri rusange akarere ka Ruhango gatuwe n’imiryango ingana n’ibihumbi 94,508.Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2024 abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikamenyekana muri Isange One Stop Center ari 3.233.Muri aba harimo abagabo 485 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina. Abandi 485 bakorewe ihohotera rushingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umubiri.Mu mwaka wa 2023 abagabo bari bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange bari 3.214. Barimo 349 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umuntu bishingiye ku gitsina, n’abandi 2.865 bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina rigizwe n’ibikorwa byo kubabaza umubiri.Mu 2019 abagabo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange bikamenyeshwa Isange One Center bari 1.701, mu 2020 baba 2.364, mu 2021 bagera kuri 2.527.Mu 2022 abagabo bakorewe iri hohoterwa bari 2.724, mu 2023 baba 3.214, mu gihe mu 2024 bageze kuri 3.233.

Yanditswe na Rutagengw Jean Paul


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *