Kamonyi: Urubyiruko rufite impano rurishimira ko ruri gufashwa ntizipfube

Urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma ,Akagari ka Taba bavuga ko muguha agaciro impano zabo bituma babasha gufata ibyemezo byiza ku buzima bwabo ndetse no kutagwa mu bishuko bya kwangiza ejo hazaza habo.
Uru rubyiruko ruvuga ko impano zabo ari igishoro cyizabageza kucyo bashaka aho gutega amaboko,ndetse no kwirinda ibishuko byabageza ku gutwara inda zitateguwe no kurw indwara zandurira mu mibonano mpuzabinsina.
Uwimana Elia ati” Ntitwahise tugenda ngo muburyo bwa Entertainment ngo tugende dukine ibintu birimo imico mibi yabantu cyangwa ngo dukore ibintu byakwangiza abandi ahubwo twahitamo gukora ibintu bizaza byigisha abandi no kugirango tugende dukora ibizagenda bibaburira”.
Umunyabanga nshingwabikora wa Kagari ka Taba Nzitabimfura Janvier we asaba uru rubyiruko gukura baharanira kuba intwari bakavamo abanyarwanda babereye igihugu.
Ati” Ubu ubutumwa twagenera Urubyiruko mubyukuri ntakindi uretse kubabwira ko bagomba gukura baharanira kuzaba Intwari,bakazavamo Abagore n’Abagabo babereye u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza cyane ko twe turi abayobozi akakanya ariko nibo bazadusimbura kuko nibo bazadusimbura” .
Ingengo y’imari y’u Rwanda igenda yongera ingufu mu kuzamura impano z’urubyiruko binyuze mu mishinga itandukanye igamije iterambere ryabo, siporo, n’ubuhanzi, hagamijwe ko bava mu bukene kandi bakagira uruhare mu bukungu bw’igihugu.
Yanditswe na Jean Paul RUTAGENGWA
