U Rwanda mu bihugu 91 byitabiriye Isuzumabumenyi Mpuzamahanga rya PISA 2025
Guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025, mu mashuri atandukanye hirya no hino mu Rwanda hatangiye isuzumabumenyi mpuzamahanga rigenewe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, rizamara ukwezi kurenga n’icyumweru.
Iri suzuma, rizwi nka PISA (Programme for International Student Assessment), ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubutwererane mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD). Rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka itarenze 15 mu masomo y’imibare, gusoma no muri siyansi, hibandwa ku buryo bashobora gukoresha ibyo biga mu buzima busanzwe.
Minisiteri y’Uburezi binyuze mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko kwitabira iri suzuma ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guharanira ireme ry’uburezi mu Rwanda, no kwisuzuma ku rwego mpuzamahanga.
Iri suzuma rizakorerwa n’abanyeshuri 7,455 bo mu bigo by’amashuri 213 bikorera hirya no hino mu gihugu, rikazasozwa ku wa 7 Kamena 2025.
Nk’uko byemezwa na NESA, PISA igamije kureba ubushobozi bw’abanyeshuri mu gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, aho gusa kwiga amasomo bitaba intego, ahubwo bikabera umusingi wo guhanga ibisubizo.
Minisitiri w’Uburezi, Bwana Nsengimana Joseph, ni we wafunguye ku mugaragaro iri suzuma ku rwego rw’igihugu, mu birori byabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Camp Kigali, mu Karere ka Nyarugenge. Na ho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Madamu Claudette Irere, yayoboye ibirori nk’ibi ku Ishuri Ryisumbuye rya Nu-Vision mu Karere ka Gasabo.
PISA ni isuzuma risanzwe rikorwa buri myaka itatu kuva mu mwaka wa 2000, rikaba ryarafashije ibihugu byinshi kunoza gahunda z’uburezi. Mu mwaka wa 2023, ibihugu 81 byari byitabiriye, aho isuzuma ryibanze cyane ku mibare, naho andi manota areba ubumenyi mu imari, guhanga udushya, no kwitegura ubuzima rusange yasohotse mu 2024.
Uyu mwaka wa 2025, u Rwanda ruri mu bihugu 91 byagize uruhare muri iri suzuma ku nshuro ya cyenda, amanota akazatangazwa mu mwaka wa 2026. Gahunda yo kwitegura iri suzuma yatangiye hakiri kare binyuze mu bukangurambaga bwatangijwe ku wa 17 Werurwe 2025.
Iri suzuma rizafasha u Rwanda gusobanukirwa aho rugeze mu burezi, ndetse no gutegura ingamba zishingiye ku bimenyetso bifatika byo guteza imbere ireme ry’uburezi rigezweho kandi ryubaka ejo hazaza h’igihugu.
J. christian IHIRWE
