Imyidagaduro

Meddy na Mimi mu byishimo by’undi muhungu wavutse mu muryango wabo


Umuhanzi Ngabo Medard Jobert, uzwi cyane nka Meddy, ari mu bihe by’ibyishimo n’ishimwe nyuma yo kwakira umwana wabo wa kabiri n’umugore we Mimi Mehfira. Ni umuhungu wavutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025.

Ni inkuru Meddy ubwe yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, aho yashyize amafoto y’ibihe byihariye ari kumwe na Mimi utwite, hamwe n’andi agaragaza ikiganza cye, icya Mimi, icya imfura yabo n’icya bucura – bose bafatanye mu buryo bujyanye n’isura y’urukundo n’umuryango.

Umuhanzi Meddy yibarutse ubuheta

Uwo mwana bise Zayn M Ngabo, izina ryagaragaye mu mafoto asanzwe arimo ubusobanuro bwimbitse bw’ubuzima n’ihumure ryaturutse ku kwaguka kw’umuryango wabo.

Meddy yasangije n’ijambo rikomeye ryo muri Bibiliya, mu Zaburi 23:6, rigira riti:
“Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.”

Ayo magambo ayaherekezanya n’ubutumwa bugaragaza uko ashimira umugore we Mimi, amwifuriza umugisha kandi agira ati: “Ibyo yankoreye, nzabibwira isi yose.”

Meddy na Mimi Mehfira bashyingiranywe ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’urukundo rw’imyaka itatu rutangiye ubwo bahuriraga ku ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Ntawamusimbura.

Kuri ubu, Meddy aritegura gusohora indirimbo zisingiza Imana, ibyo benshi babona nk’igitinyiro gishingiye ku mpinduka ziba mu buzima, cyane cyane nyuma y’uko yibarutse bwa kabiri.

J. christian IHIRWE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *