AmakuruUbukungu

U Rwanda mu rugendo rwo kongera ibigega byo kubika ibikomoka kuri peteroli bigera kuri litiro miliyoni 334


Mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza, u Rwanda ruri mu mishinga yo gushyiraho ibigega bishya bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 334 z’ibikomoka kuri peteroli, ugereranyije na miliyoni 66,4 igihugu gisanganywe. Ibi bizatuma igihugu kibasha kwihagararaho mu gihe cy’amezi arenga ane.

Iyi gahunda yashimangiwe ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemezaga umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro mashya ku lisansi na mazutu, agamije gutera inkunga ibikorwa byo kubaka no gutunganya ibigega bikomeye byabikwamo ibikomoka kuri peteroli.

Uretse ibyo, iri tegeko rigamije no kongera ubushobozi bw’Ikigega cyo gusana imihanda, binyuze mu gushakisha imari yo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), cyane cyane mu gihe umubare w’ibinyabiziga mu gihugu wiyongereye ku buryo bugaragara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Godfrey Kabera, yasobanuye ko amahoro yishyurwaga kuri litiro ya lisansi cyangwa mazutu kuva mu 2016 yari 115 Frw, ariko agomba kuvugururwa kuko adahuye n’ibikenewe muri iki gihe. Bityo, igipimo cy’amahoro giteganywa kugirwa 15% by’agaciro ka lisansi cyangwa mazutu, hakubiyemo igiciro cya gasutamo, ubwishingizi, n’ubwikorezi.

Uyu mushinga w’itegeko unagena uburyo amahoro yakwa ku binyabiziga, hashingiwe ku bwoko bwabyo, ndetse ukagena ko ayo mahoro yishyurwa ku buyobozi bw’imisoro bitarenze tariki ya 31 Ukuboza buri mwaka, akajya kuri konti yihariye ya Leta.

Ibinyabiziga bimwe na bimwe, birimo ibya Leta y’u Rwanda, Ambasade, n’Imiryango Mpuzamahanga ifitanye amasezerano na Repubulika y’u Rwanda, byateganyirijwe gusonerwa aya mahoro.

Ku rundi ruhande, Leta irateganya kongera inyungu ku bashoramari bubaka ibigega bya peteroli. Ubusanzwe bahabwaga 8 Frw kuri litiro imwe, ariko hateganyijwe ko amafaranga azamuka akagera hagati ya 12 Frw na 14 Frw kuri litiro, kugira ngo abashora imari mu bubiko bwa peteroli babone inyungu ibashishikariza gukomeza gushora imari.

Mu Rwanda, ibigega biri mu maboko ya Leta n’abikorera barimo OilCom (i Jabana), SP (i Rusororo), ibya Leta (i Gatsata, Rwabuye, na Bigogwe), hamwe na ERP (i Kabuye). Hari n’ibigega bibika amavuta y’indege biri i Kanombe no i Rusororo.

Inteko Ishinga Amategeko yemeje uyu mushinga w’itegeko, kimwe mu byitezweho gukomeza guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu kubungabunga umutekano w’ibikomoka kuri peteroli n’imihanda y’igihugu.

J. christian IHIRWE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *