Inkunga y’ingabo z’u Rwanda yatanze icyizere mu burezi
Abanyeshuri n’abarezi bo mu mashuri abanza ya Byenene (Kamonyi) na Mugogwe (Huye) bashima impinduka batewe n’amazi meza bagejejweho n’Ingabo z’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Defence and Security Citizen Outreach Programme 2025. Ubu buryo bwo gukemura ibibazo bikomeye abaturage bahura na byo, cyane cyane ibirebana n’isuku n’amazi, bwatangijwe muri Werurwe 2025 hagamijwe gushyigikira gahunda ya Leta ishyira umuturage ku isonga.
Mu bihe byashize, ishuri ribanza rya Byenene ryaburaga amazi meza, abana bagasabwa kujya kuvoma mu bishanga cyangwa gutegereza amazi y’imvura. Ibi byabangamiraga imyigire yabo, bamwe bakarwara, abandi bagakererwa amasomo.
Niyomuhoza Alphonsine, umuyobozi w’iri shuri riherereye mu Murenge wa Nyamiyaga, yagize ati:
“Twaburaga amazi, tugategereza ay’imvura cyangwa tukohereza abana mu bishanga. Ubu amazi meza twahawe atumye tugira isuku, abana ntibakererwa amasomo kandi n’ubuzima bwabo bwateye imbere.”
Si muri Kamonyi gusa. No mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, Ishuri ribanza rya Mugogwe ryari rimaze igihe rihanganye n’ikibazo cy’amazi. Abarimu bahigisha imitima yuje ishimwe.
Samuel Byiringiro, umuyobozi wungirije w’ishuri rya Mugogwe, avuga ko amazi meza bahawe azatuma n’indwara zituruka ku mwanda zigabanuka.
“Ijerekani y’amazi twajyaga kuyigura amafaranga 200. Gukora isuku byari ikibazo gikomeye. Ariko ubu hari icyizere ko abana bazagira ubuzima bwiza kandi ibyo bigira ingaruka nziza ku myigire.”
Uyu mushinga watewe inkunga n’Ingabo z’u Rwanda, kimwe mu bikorwa bigize gahunda yazo yo kwegera abaturage no gufatanya na bo mu gukemura ibibazo bibugarije. Binyuze muri gahunda ya Defence and Security Citizen Outreach Programme 2025, ingabo zagaragaje ko kurinda igihugu bidashingiye gusa ku kurinda imbibi, ahubwo binashingiye ku gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Uretse amazi, iyi gahunda yitezweho no gukemura ibibazo bijyanye n’uburezi, ubuzima, imihanda, n’ibindi bikorwa remezo. Benshi mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze batangaza ko iyi gahunda izafasha cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi n’ubuzima bw’umwana w’Umunyarwanda.
Ibi bikorwa by’Ingabo z’igihugu bikwiye kubera abandi barimo abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, n’abandi bafatanyabikorwa, isomo ryo ko gukemura ibibazo by’imibereho myiza bitasigirwa Leta yonyine. Iyo ubufatanye bushingiye ku ntego bugize intego rusange, impinduka ziba zigaragara.
Amazi meza ni uburenganzira bwa buri mwana, kandi kubona ko abiga mu byaro nka Byenene na Mugogwe babonye uwo mutungo w’agaciro, ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage bushobora kugera kuri byinshi.
