ImyidagaduroSiporo

Bayisenge Emery na Gatare Aline mu rugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko


Myugariro w’ikipe ya Gasogi United n’uwigeze kuba umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bayisenge Emery, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Gatare Aline, urukundo rwabo rwinjiye mu yindi ntera nyuma y’imyaka isaga icumi bari bamaze bakundana.

Ibi birori byabaye mu buryo bwemewe n’amategeko kuri uyu wa Gatanu, bikaba ari intambwe ya mbere igana ku bukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 24 Gicurasi 2025, aho biteganyijwe ko bazasezeranira imbere y’Imana n’imiryango yabo.

Bayisenge na Aline bamenyanye mu mwaka wa 2012, ubwo uyu mukinnyi yari akiri muto atangiye kuzamuka mu mupira w’amaguru. Urukundo rwabo rwabaye urw’ukuri, rukomera uko imyaka yicumaga, bigera aho Bayisenge yisunga umuryango wa Aline akamusaba ko bazabana akaramata, ibyo yabikoze muri Mata 2025.

Mu kiganiro gito twagiranye n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi, yadutangarije ko “Bayisenge na Aline bafatwaga nk’icyitegererezo mu rukundo rw’igihe kirekire, kandi uburyo bitwaye mu nzira yo kurwubaka ni icyitegererezo ku rubyiruko rwinshi.”

Bayisenge Emery: Umukinnyi w’inararibonye mu mupira nyarwanda

Bayisenge w’imyaka 30, azwi nk’umukinnyi ukomeye wagiriye akamaro amakipe menshi mu Rwanda no hanze yarwo. Yanyuze mu makipe nka Amagaju FC, Isonga FC, APR FC, AS Kigali na Gasogi United. Ku rwego mpuzamahanga, yambaye umwambaro wa Kénitra AC yo muri Maroc, JS El Massira, ndetse na USM Alger yo muri Algeria.

Ku rwego rw’igihugu, Bayisenge yabaye umwe mu nkingi za mwamba z’Amavubi mu byiciro bitandukanye, kuva ku batarengeje imyaka 17 kugeza ku ikipe nkuru y’igihugu.

Uyu mukinnyi azwiho gukina yitanga, gutuza mu kibuga no kuyobora bagenzi be, ndetse no kuba umwe mu bafatanyabikorwa batanga urugero rwiza mu mikoranire n’abandi bakinnyi mu ikipe.

Ubukwe butegerejwe n’abatari bake

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, amaso y’abakunzi babo ubu ari ku tariki ya 24 Gicurasi 2025, umunsi w’ubukwe bwabo. Biteganyijwe ko buzaba ari umuhango ukomeye uzahuza inshuti, imiryango ndetse n’abakinnyi bagenzi ba Bayisenge haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Urukundo rwa Bayisenge na Aline ruragaragaza ko umubano wubakiye ku kwihangana, ukwizerana n’ubufatanye ushobora kuramba, kabone n’iyo mpinduka nyinshi ziba mu buzima bwa buri munsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *