Politike

Ururimi rw’amarenga: Ijwi ritaboneka ryahindura ubuzima bwa benshi


Mu Rwanda, abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baracyarwana no guhabwa uburenganzira busesuye bwo gukoresha ururimi rw’amarenga mu buzima bwa buri munsi. Bavuga ko kutarwitaho no kutarwigisha mu mashuri, mu bigo by’imyuga ndetse no mu nzego zose za Leta bibatera guhezwa, kubura serivisi z’ibanze no gushyirwa mu kaga k’ihohoterwa ritavugwa kenshi.

Imibare ya OMS igaragaza ko ku isi hose hari abantu basaga miliyoni 466 bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga, kandi uwo mubare ushobora kugezwa kuri miliyoni 900 mu mwaka wa 2050. Aba bose bakoresha indimi z’amarenga zisaga 135, harimo n’ururimi rw’amarenga rw’u Rwanda.

Ange Uwamahoro, w’imyaka 27, yavukanye ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ururimi rw’amarenga ni rwo rwonyine amenyereye mu itumanaho. Mu 2018, yahohotewe n’uwamukubitiye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko ntashobora gutanga ikirego mu buryo bwumvikana.

“Nibwiraga ko umupolisi azahita afata uwo muntu, ariko ntihari umusemuzi, ntibamenya ibyo mvuga. Hashize amezi menshi bambwira ko dosiye ifunzwe kubera kubura ibimenyetso,” asobanura.

Ku bwe, iyo amarenga yigishwa n’abapolisi, abaganga n’abacamanza, byari kumufasha kubona ubutabera bwuzuye.

Eric Nshimyumukiza, ufite imyaka 19 utuye Bugesera, avuga ko mu gihe abandi bana bigaga ku buzima bw’imyororokere, we yicaye nk’utari mu isomo. “Mwarimu ntiyamenyaga amarenga, nta makuru naje kumenya ku buzima bw’imyororokere. Ibyo byatumye ngira ingorane mu buzima, kandi si njye jyenyine.”

Asaba ko mu mashuri yose hashyirwamo abarimu b’inzobere mu marenga kugira ngo abana bafite ubu bumuga batongera gusigara inyuma.

Abahanga mu burenganzira bwa muntu basaba ko ururimi rw’amarenga rwigishwa mu mashuri yose, rukanashyirwa mu masomo y’inzego z’umutekano, ubuzima n’ubutabera. Uretse gutanga serivisi zinoze, ngo byakuraho urukuta rwatumye abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baba “abadafite ijwi” mu gihugu cyabo.

Nk’uko ubushakashatsi bwa World Federation of the Deaf bubigaragaza, ibihugu byashyize ururimi rw’amarenga mu itegeko byabashije kugabanya icyuho mu burezi, mu buvuzi no mu butabera, bityo bikazamura imibereho y’abafite ubu bumuga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *