Agahinda k’urukundo kamuhinduye igihangage mu muzika
Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania no muri Afurika yose, yigeze kunyura mu bihe bikomeye by’amarangamutima byahinduye ubuzima bwe burundu ahinduka icyamamare ndetse gifite agatubutse.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yee ku wa 11 Kanama 2025, uyu muhanzi yavuze uko urukundo rwa mbere rwamubereye isomo rikomeye, rwamuviriyemo agahinda ariko runamuha inganzo y’indirimbo yamuhinduriye amateka.
Inkuru ya Diamond itangira mu rukundo rwatangiye rufite icyizere, igihe yakundanaga na Sarah Davakingin. Nyamara nyuma y’imyaka 2 bari bamaze babana mu rukundo, Sarah yamubwiye ko atagishoboye gukomeza kuba kumwe na we kubera ko adafite ubushobozi bwo kumwitaho nk’uko yabyifuzaga.
Diamond avuga ko ayo magambo yayamubwiye mu buryo butaziguye, amubwira ko ubukene bwe ari bwo bwatumye afata uwo mwanzuro.
Ibyo byamushenguye umutima cyane, kuko yamukundaga urukundo rukomeye cyane.
Ati: “Iyo nta bushobozi ufite, urukundo ruba ari rwo rwonyine rukurutira byose, ukarwitangira nta bwoba. Ibyo ni byo nari ndi kubamo.”
Mu rwego rwo gushakira umwuka wo guhumurizwa, Diamond yahise ajya muri studio, akuramo amaganya yose yari afite, maze ahimba indirimbo Kamwambie (mu Kinyarwanda: Umubwire).
Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane muri Tanzania no hanze yayo, iba intangiriro y’urugendo rwe rwo kuba icyamamare.
Uyu muhanzi ahamya ko iyo ntimba y’amarangamutima ariyo yamuteye gukora indirimbo yatumye amenyekana cyane. N’ubwo we na Sarah ubu ari inshuti zisanzwe, avuga ko atazibagirwa uburyo agahinda kabaye urufunguzo rw’intsinzi ye mu muziki.
