Politike

Umutekano ukomeje kuba ishema ry’u Rwanda – Raporo RGB 2025


Kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2025, Raporo nshya y’ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere, Rwanda Governance Scorecard (RGS), yasohowe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), yagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage ikomeje kuba isonga mu byishimirwa n’Abanyarwanda, nubwo izindi nkingi zimwe zagaragaje igabanuka ry’amanota ugereranyije n’umwaka ushize.

Raporo ya 2025 yerekanye ko umutekano n’ituze ry’abaturage bifite amanota 90,02%, ni ukuvuga ko byagabanutseho gake, ugereranyije na 90,3% by’umwaka wa 2024, bikaba bikomeje gushyirwa imbere nk’umusingi w’iterambere ry’igihugu.

Muri raporo, kubahiriza umutekano n’umutekano w’igihugu byose biri kuri 90,12%, naho ituze ry’abaturage rikaba kuri 86,78%.

Ubumwe n’ubwiyunge nabyo biri ku gipimo cyiza cya 93,12%, bigaragaza ko inzego zishinzwe umutekano n’ubumwe zikomeje gukora neza mu guharanira igihugu gitekanye kandi gihuje abaturage bacyo.

Abaturage bo mu turere tw’inyongera twakorewemo ubushakashatsi bemeza ko “umutekano ari wo musingi utuma ubuzima bugenda neza mu Rwanda”.

Umwe mu batuye mu Karere ka Nyagatare yagize ati: “Uretse utuntu duto tw’amakimbirane y’abaturage, nta kibazo cy’umutekano dufite. Twizera inzego zacu, kandi ibyo ni byo bituma dushobora gukora tudahangayitse.”

Nubwo ishusho rusange y’imiyoborere igaragaza urwego rwo hejuru, RGS ya 2025 yerekanye ko inkingi eshatu zagaragaje igabanuka ry’amanota, zirimo iy’iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’imitangire ya serivisi za Leta.

Iyubahirizwa ry’amategeko: 81,63%  (ivuye kuri 88,51% mu 2024)

Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure: 82,71%  (buvuye kuri 86,31%)

Imitangire ya serivisi inoze: 71,73% (yavuye kuri 75,79%)

Muri ibi bipimo, RGB ivuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu korohereza abaturage kubona ubutabera, kuko umusaruro w’urwego rw’ubutabera uri kuri 73,47%, naho ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha biri kuri 83%.

Dr. Doris Picard Uwicyeza, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yavuze ko iyi raporo ishimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kumenya aho ruri, aho rujya n’ibikenewe kunozwa.

Ati : “Imiyoborere myiza y’u Rwanda iri ku rwego rwo hejuru muri Afurika, ariko tugomba gukora ku buryo ibyo bipimo bihinduka umusaruro ugaragara mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage,”

Yongeyeho ko RGS yabaye igikoresho cy’ingenzi cyo kugenzura politiki no kwemeza ko inzego za Leta zikorera ku bimenyetso bifatika.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, yashimye u Rwanda kuba rumaze imyaka 15 rushingira imiyoborere ku bimenyetso bifatika, bituma igihugu kiba icyitegererezo muri Afurika.

Yagize ati : “Amakuru y’imiyoborere arenze kuba imibare. Ni uburyo bwo gufata ibyemezo bishingiye ku makuru nyayo no guteza imbere politiki zidahera mu biro, ahubwo zishingiye ku muturage,”

UNDP yijeje ko izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kwimakaza iterambere rirambye, rishingiye ku muturage no gukorera mu mucyo.

INKURU YA IHIRWE J. Christian


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *