Inkuru Zicukumbuye

Minisitiri Dr. Mark Cyubahiro aratanga icyizere mu guhindura ubuhinzi bwa Afurika


I Kigali, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, hatangiriye inama ya 21 y’Ubufatanye mu Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (CAADP), yahurije hamwe abayobozi, abashakashatsi n’abashoramari mu rwego rwo gushaka ibisubizo bihamye byateza imbere ubuhinzi bwa Afurika.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yashimangiye ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ari ryo rishobora guhindura isura y’ubuhinzi ku mugabane.

Yavuze ko AI ishobora gufasha gusazura ubutaka, kugabanya iyangirika ry’umusaruro no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Ati: “Tugomba gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi bushingiye kuri AI. Ni bwo buryo buzadufasha kongera umusaruro no kugera ku iterambere rirambye.”

Mu Rwanda, iyi nzira yatangiye gutanga umusaruro aho mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, umusaruro w’ibigori wiyongereye kuva kuri toni 390.000 ugera kuri 507.000, naho ibirayi biva kuri 667.000 bigera kuri 692.000. Intego ni ukugabanya iyangirika ry’ibigori n’ibishyimbo rikagera munsi ya 5% mu mwaka wa 2029.

Nubwo inzara yagabanutse, Dr. Bagabe yagarutse ku kibazo cy’imirire mibi ku bana bagera kuri 30%, avuga ko mu myaka 4 iri imbere uwo mubare uzagabanyuka ugashyirwa munsi ya 15%.

Iyi nama ya CAADP ibaye mu gihe Afurika yinjiye mu cyiciro gishya cya “Kampala 2025–2035”, cyibanda ku mpinduramatwara y’ubuhinzi yihuse, ishingiye ku ikoranabuhanga, imirire myiza n’ubuhinzi burambye.

Afurika iribaza niba AI ari urufunguzo nyakuri rwo kugera ku kwihaza mu biribwa kandi nk’uko byumvikanye i Kigali, urugendo rw’ihinduka rwatangiye.

INKURU YA IHIRWE J. Christian


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *