Inkuru Zicukumbuye

Tanzania: Uburakari bw’abaturage bwabaye nk’imvura itakubye kuri benshi


Ni ku munsi wa gatatu abaturage ba Tanzania bigabije imihanda bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 29 Ukwakira 2025, amatora avugwaho ko ataranzwe n’ubutabera n’ubwisanzure.

Ku mihanda y’i Dar es Salaam, Dodoma, Arusha n’i Mwanza, urubyiruko rufite amabendera n’amakarita yanditseho Twamaze guhaguruka, ruririmba indirimbo zo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu.

Imyigaragambyo yatangiye nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan yegukanye intsinzi ifite amajwi 95% mu gace ka Mbeya, bituma abatavuga rumwe na Leta batangaza ko “amajwi yibwe mu buryo bwambaye ubusa.”

 Abaturage benshi bavuga ko abiyamamariza kuyobora ishyaka ritari CCM bafunzwe mbere y’amatora, abandi bakavanwa ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza.

“Ntituzaceceka,” ni amagambo y’umusore witwa Juma Ally, umwe mu bigaragambya i Dar es Salaam.

Ku wa Kane, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, yaburiye abigaragambya ko ibikorwa byabo “bigize ibyaha”, asaba ko byahagarara ako kanya.

Mu ijambo rye ryaciye kuri Televiziyo y’igihugu, yagize ati: “Abantu bamwe bigabije imihanda bakora ibikorwa bihungabanya ituze. Abakora ibyo ni abanyabyaha kandi ingabo zacu ziteguye kugarura umutekano.”

Nyamara ayo magambo ntacyo yahinduye. Abigaragambya bakomeje imyotsi y’imyigaragambyo, barasa n’abafite gahunda ikomeye.

Mu bice bimwe by’igihugu, umwuka w’ubwoba urahari, imihanda yuzuyeabasirikare n’abapolisi, urusaku rw’amasasu rugenda ruvugira hirya no hino.

Internet yakuweho, amaradiyo n’amateleviziyo menshi arafungwa by’agateganyo. Urubuga rwa The Citizen, kimwe mu binyamakuru bikomeye byo muri Tanzania, rwahagaritse gutangaza amakuru kuva ku itariki 29 Ukwakira, umunsi amatora yatangiriyeho.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku burenganzira bwa muntu, binyuze mu muvugizi waryo Seif Magango, ryasabye Leta ya Tanzania kureka gukoresha imbaraga z’umurengera ku baturage bayo no kugarura internet n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu gihe uburakari bw’abaturage bukomeje kuzamuka, Leta yasabye abakozi bayo n’abikorera kuguma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda imvururu.

Mu kirere cya Zanzibar, ho ibintu byagenze neza nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora, aho Hussein Mwinyi w’ishyaka CCM yatsinze n’amajwi 80%. Ariko abatavuga rumwe na Leta ntibemeranya n’ibi, bavuga ko ibyavuyemo ari amatora yateguwe neza ngo bigaragaze isura y’ibinyoma by’ubwigenge bwa politiki.

Umusesenguzi wigenga muri Afurika y’Iburasirazuba, Prof. David Mhando, avuga ko ibibera muri Tanzania bishobora kuba intangiriro y’impinduka.

Ati: “Iyo abaturage batangiye kwigobotora ubwoba, nta gisirikare cyangwa itegeko ribagarura inyuma. Icyo tubona muri Tanzania ni ihungabana ry’imiyoborere, si imyigaragambyo isanzwe.”

Kugeza ubu, nta bimenyetso byerekana ko Perezida Samia Suluhu Hassan azemera ibiganiro n’abatavuga rumwe na Leta cyangwa se ko yiteguye gusubiramo amatora.

 Ariko uko amasaha yicuma, amaraso mashya y’uburakari arushaho gusandara mu mitima y’abaturage, mu gihe Tanzania ikomeje kuterekana uruhande irimo hagati y’ubwoba n’icyizere n’igitugu n’ihumure rishya ry’abifuza impinduka.

Mu maso y’Isi yose, Tanzania irimo kwandika urupapuro rushya mu mateka yayo, urupapuro rugaragaza ukuntu abaturage barambiwe kubwirwa, bahisemo kwivugira.

INKURU YA IHIRWE J. Christian


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *