Umuhanzi Spice Diana yashinze inzu ye itunganya umuziki
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Spice Diana, yatangije ku mugaragaro inzu ye itunganya umuziki yise “9Yard”, ibintu byahise bibyutsa ibihuha ko yaba agiye gutandukana n’uwari umujyanama we umaze kumufasha imyaka irenga icumi, Roger Lubega.
“9Yard” izajya ifasha mu gutunganya imiziki, kumenyekanisha ibikorwa bye no guteza imbere abahanzi bashya. Abasesenguzi bavuga ko iyi label ishobora kuba intambwe nshya y’ubwigenga kuri Spice Diana, mu gihe abandi babona ari ikimenyetso cy’uko umubano we na Roger ushobora kuba ugeze ku iherezo.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Regular” ashaka kwiyobora mu buryo bwuzuye, agacunga ubucuruzi n’izina rye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Nubwo atigeze yemeza cyangwa ngo ahakane amakuru y’itandukana rye na Source Management, bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko uyu mwanzuro ushobora guhindura byinshi ku rugendo rwa Spice Diana, umaze kumugeza mu bahanzi bakunzwe kurusha abandi muri Uganda.
Mu gihe abandi bahanzi nka Sheebah Karungi bakomeje guhatana nawe mu myidagaduro, Spice Diana arimo kwiyubakira inzira y’ubwigenge ishobora kumushyira ku rwego rwo hejuru mu ruganda rwa muzika yo muri Afurika y’Uburasirazuba.
INKURU YA IHIRWE J.Christian
