Amakuru yo mu mahangaPolitike

Paris: Nubwo ibiganiro bikomeje, intambara muri RDC ikomeje guca ibintu


Kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira 2025, i Paris hateraniye inama mpuzamahanga igamije gushakira amahoro no guteza imbere akarere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika, ahakomeje kwibasirwa n’intambara n’ubukene ariko ku rundi ruhande intambara irakaze.

Iyi nama yateguwe n’u Bufaransa na Togo, yitabiriwe n’abahagarariye u Rwanda, RDC, u Burundi na Uganda, ndetse n’abandi banyacyubahiro barimo abahagarariye Umuryango w’Abibumbye n’Ubumwe bw’u Burayi.

Perezida Paul Kagame ntiyabashije kwitabira kubera izindi nshingano, ahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ariko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ari mu bitabiriye ndetse ateganyijwe kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Emmanuel Macron.

Iyi nama igamije gukusanya inkunga yo gufasha abaturage bavuye mu byabo mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano hagati ya Leta na AFC/M23 ikomeje gutuma ibihumbi by’imiryango bihunga.

Kuva muri Mutarama 2025, umujyi wa Goma n’ikibuga cyawo cy’indege bigenzurwa n’inyeshyamba za M23, bigatuma ibikorwa by’ubutabazi bihagarara.

U Bufaransa bwagaragaje ko kugira ngo ibikorwa byo gutabara bishoboke, hakenewe gufungura ikibuga cya Goma no gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere.

Inama ya Paris ni intambwe nshya mu gushyigikira amasezerano y’amahoro yafashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC, no gutangiza imishinga y’ubukungu ihuriweho n’ibihugu byo mu karere.

INKURU YA IHIRWE J.Christian


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *