Ubwoba buvanzemo ukuri, umwicanyi wihishe!
Umuvuduko w’amaraso uri hejuru, uzwi nka hypertension, ni indwara y’umutima itera ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi ku isi. Iyi ndwara ikunze kwitwa “umwicanyi wihishe” kubera ko akenshi nta bimenyetso bigaragara itanga, ariko ishobora guteza ibibazo bikomeye nko kwangirika k’umutima, ubwonko, impyiko, ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kureba .
Abantu benshi bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru ntibabizi, kuko iyi ndwara itagaragaza ibimenyetso mu buryo bugaragara. Kugira ngo umuntu amenye uko ahagaze, ni ngombwa kwipimisha umuvuduko w’amaraso kenshi, cyane cyane ku bantu bafite imyaka irengeje 18. Kumenya uko umuvuduko w’amaraso uhagaze bifasha mu gufata ingamba zo kuwugabanya no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’iyi ndwara .
Ibyo wakora mu kurinda no kugabanya umuvuduko w’amaraso
- Kurya indyo yuzuye: Kugabanya umunyu mu mafunguro, kurya imboga n’imbuto, ndetse no kwirinda ibiribwa birimo ibinure byinshi.
- Kwirinda itabi n’inzoga: Kureka kunywa itabi no kugabanya inzoga bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso.
- Gukora imyitozo ngororamubiri: Kwitabira siporo byibura iminota 30 ku munsi, iminsi itanu mu cyumweru.
- Kugabanya stress: Kumenya guhangana n’ibibazo bya buri munsi no kuruhuka bihagije.
- Kwipimisha kenshi: Kugira ngo umenye uko uhagaze, ni byiza kwipimisha umuvuduko w’amaraso kenshi, cyane cyane ku bantu bafite imyaka irengeje 18 .
Nubwo hari ibyo umuntu yakora ngo yirinde cyangwa agabanye umuvuduko w’amaraso, hari igihe bisaba gufata imiti yandikwa na muganga. Ni ngombwa kugana muganga igihe cyose wumva utameze neza cyangwa umaze kumenya ko ufite umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
Umuvuduko w’amaraso uri hejuru ni indwara ikomeye ariko ishobora kwirindwa no guhangwa n’ingamba zoroheje zo mu buzima bwa buri munsi. Kwipimisha kenshi, kurya neza, gukora imyitozo ngororamubiri, no kwirinda ibishobora kuwutera ni ingenzi mu kurinda ubuzima bwawe. Ntukirengagize kwipimisha no kugisha inama abaganga igihe cyose wumva ubikeneye.
