Imodoka z’amashanyarazi zihinduye isura y’ingendo mu ntara
MUHANGA – Mu rugamba rwo kurengera ibidukikije no kongera ubushobozi bw’ingendo zidahumanya ikirere, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ku bufatanye n’ikigo BasiGo gitanga imodoka zikoresha amashanyarazi, hamwe n’Ishyirahamwe ry’Abatwara Abagenzi mu modoka (RTA), batangije ku mugaragaro gahunda nshya yo gutwara abagenzi hakoreshejwe imodoka z’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo, aho izo modoka zitangiye gukorera ku muhanda Kigali–Muhanga–Nyanza–Huye.
Ku ikubitiro, sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express ni yo yabimburiye izindi, itangiza ingendo z’iyo nzira hifashishijwe imodoka nshya 10 zikoresha amashanyarazi, zigamije gusimbura izikoresha mazutu zari zisanzwe zihanyura.
Umuyobozi mukuru wa Volcano Express, Egide Igabe, avuga ko n’ubwo Leta yahaye abatwara abagenzi nkunganire ku giciro cy’amavuta, we yafashe icyemezo cyo guhindura uburyo bwo gutwara abagenzi mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kurengera ibidukikije.
“Twatangiye gukoresha izi modoka i Kigali, twabonye zitanga umusaruro, ni na yo mpamvu twazanzamukiye no mu Ntara. Turashaka kugabanya igihombo gituruka ku mavuta kandi tunatanga serivisi ijyanye n’igihe ku baturage,” — Igabe.
Yemeza ko izi modoka zitanga ibisubizo ku ngorane abaturage bahuraga na zo, harimo umwuka uhumanye, urusaku, hamwe n’imyanya mike ituma habaho umubyigano.
Imodoka z’amashanyarazi zatangijwe zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 44 bicaye neza, zifite ahantu ho gushyiramo imizigo, ndetse na charge ports kuri buri ntebe. Ikindi ni uko zishyiraho urufunguzo ku bagenzi bafite ubumuga, bikabafasha kugera aho bajya mu buryo bworoshye.
Doreen Orishaba, Umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda, ashimangira ko izi modoka zifite uruhare runini mu guhangana n’ihumana ry’umwuka, ndetse no kugabanya amafaranga yifashishwa mu igura rya lisansi na mazutu.
“Kuva dutangije izi modoka, tumaze kuzigama mazutu zingana na Toni 170. Zimaze gutwara abagenzi barenga miliyoni kandi nta kibazo na kimwe kiravugwa. Ubu abafatanyabikorwa bamaze kunguka asaga miliyoni 500 Frw.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, kimwe n’abaturage, babigaragaje nk’intambwe ikomeye mu iterambere rirambye. Umuturage witwa Nyirabagenzi Pascaline yavuze ati:
“Imodoka za mazutu zasohoraga umwotsi cyane. Izi nshya zo ni ituze, nta rusaku, nta mwuka mubi. Twizera ko zitazatendeka nk’uko byagiye bigaragara kuri zimwe zo mu mujyi wa Kigali.”
Mwunguzi Theoneste, Umuyobozi wa RTA, yizeza abagenzi ko izi modoka zifite ubushobozi bwo gukora intera ndende nta kibazo, aho zishobora kugenda ibirometero 300 zitarasubizwa umuriro.
“Nta mpamvu yo kugira impungenge ku giciro cy’urugendo, kuko kigenwa na RURA, kandi aho kwikanga gutendeka, abantu bakwiye kwishimira imyanya myinshi zifite kurusha izari zisanzwe.”
U Rwanda rufite intego yo kugabanya ihumana ry’umwuka, aho imibare iheruka kugaragaza ko umwuka uhumanye mu gihugu uri hejuru ya 40%. Gutangiza iyi gahunda mu Ntara bifite intego yo kuyigeza kuri buri munyarwanda, no kubaka igihugu gifite iterambere ryita ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage.
“Ubu ni ubufatanye bushya hagati ya Leta n’abikorera, hagamijwe gutwara abagenzi mu buryo burambye kandi butangiza ibidukikije,” — Doreen Orishaba.
Imodoka z’amashanyarazi ziri guhindura isura y’ubwikorezi mu Rwanda. Gutangira izi ngendo mu Ntara si intambwe isanzwe, ni icyerekezo gishya cyo kubaka ejo hazaza hadashingiye ku byangiza Isi. Ubu Abanyarwanda bagiye gutembera mu modoka zidahumanya, zizewe kandi zijyanye n’igihe.
