Ubuzima bwa Tory Lanez mu kaga: Yatewe ibyuma inshuro 14 muri gereza buteye impungenge, n’ingaruka bishobora kugira ku muziki we
Gereza ya California yongeye kwibazwaho nyuma y’uko umuraperi w’Umunya-Canada, Daystar Peterson uzwi cyane nka Tory Lanez, agabweho igitero gikomeye n’indi mfungwa, kikamusiga arembye bikomeye. Ku itariki ya 12 Gicurasi 2025, Lanez yatewe icyuma inshuro 14 mu buryo butunguranye, aho bivugwa ko yakomeretse mu mutwe, mu maso, mu gatuza no mu mugongo.
Ubuyobozi bwa gereza butangaza ko Lanez yahise atabarwa n’abakozi bashinzwe umutekano muri iyo gereza, bamushyira mu mavuriro byihuse mbere y’uko yoherezwa ku bitaro bikuru, aho yahise ashyirwa ku cyuma kimufasha guhumeka. Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Instagram ye bwahumurije abafana be, buvuga ko “nubwo aribwa, akomeje kuvuga nk’ibisanzwe kandi ashima Imana kuba akiriho.”
Gusa nubwo ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bwagerageje kugaragaza ko ibintu biri kugenda neza, ibibazo bibiri bikomeye bikomeje kwibazwa: ni gute umufungwa ashobora kubona icyuma muri gereza ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Kandi ese ni izihe ngaruka ibi bizagira ku buzima n’ahazaza h’umuziki wa Tory Lanez?
Ubuyobozi bwa gereza ntiburagaragaza imyirondoro y’uwateye Lanez icyuma, ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyamuteye kumugabaho igitero. Ariko icyizwi ni uko ubu hatangiye iperereza rikomeye ryitezweho gusobanura icyateye ubwo bugizi bwa nabi bukabije.
Impuguke mu by’amategeko y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaharanira impinduka mu mikorere ya gereza muri Amerika, bakomeje kwamagana uburangare bukomeje kurangwa muri gereza zimwe na zimwe, aho usanga imfungwa zihabwa intebe yo gukoresha intwaro n’ubugome. Ibi bishobora gusiga icyasha kuri Leta ya California no ku rwego rw’igihugu.
Uretse igikomere cy’umubiri, Lanez ashobora no guhura n’igihombo gikomeye mu mwuga we. Yari aherutse gutangaza ko agiye gusohora album nshya yise “Peterson” yakoreye mu gihe afungiye muri gereza. Niba uburwayi bwe bukomeza kumurembya, bishobora gutuma igikorwa cy’iyi album gisubikwa cyangwa kikaburizwamo burundu.
Ku rundi ruhande, hari abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kumuha isura nshya nk’umunyamuziki wahuye n’akaga ariko agakomeza guhatana, bityo bikazamura izina rye ku rwego mpuzamahanga mu buryo bushingiye ku kwiyubaka n’ubuhamya bukomeye.
Tory Lanez ni umwe mu baraperi bagaragaje ubuhanga bukomeye mu muziki kuva mu myaka ya 2010. Ariko kandi ni umwe mu bahamijwe icyaha gikomeye, nyuma yo kurasa Megan Thee Stallion mu 2020, icyaha yahakanye kugeza ubwo yakatiwe gufungwa imyaka 10.
Ibi bikorwa byose byatumye Lanez ashyirwa ku rutonde rw’abahanzi bagiye bagaragarwaho n’imyitwarire ibabaje, aho kwibanda ku mpano zabo bihungabanywa n’imyitwarire yabo hanze ya studio.
Abafana be bakomeje gusaba ko yakomeza kugira imbaraga no kwiyubaka, abandi bakavuga ko iyi nkuru ikwiye kuba isomo ku bahanzi bakiri bato ku buryo bagomba kwitwararika mu mibanire yabo n’abandi ndetse no kubahiriza amategeko y’igihugu aho bari hose.
Nubwo Lanez akiri mu rugamba rwo gukira ibikomere bye, ni igihe cyiza ku bantu bose bakora umuziki kumva ko impano idahagije mu gihe umuntu atita ku mibereho ye, ku mategeko, no ku mutekano w’abandi.
