AmakuruAmakuru yo mu mahangaPolitike

Mexique: Umukandida ku mwanya wa meya yishwe


Ibihe by’amatora muri Mexique bikomeje kurangwa n’imvururu, iterabwoba n’ubwicanyi budasanzwe, nyuma y’aho Yesenia Lara Gutiérrez, umukandida ku mwanya wa Meya w’umujyi wa Texistepec mu ntara ya Veracruz, yiciwe mu buryo bw’agashinyaguro ari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Yesenia, wari umukandida w’ishyaka Partido Popular, yari arimo gusuhuza abaturage mu muhanda nyabagendwa wo muri Texistepec ubwo yagabwagaho igitero cy’amasasu cyamuhitanye, kimwe n’abandi bantu batatu bari kumwe na we. Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyari kiri kugaragara ku rubuga rwa Facebook mu buryo bwa live.

Ubuyobozi bw’iyi ntara ndetse na Leta ya Mexique byamaganye bikomeye ubu bwicanyi, bushyira igitutu ku nzego z’umutekano n’ubushinjacyaha gukurikirana ababa bihishe inyuma yabwo. Perezida mushya wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko “Leta iri gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu ntara ya Veracruz na Durango kugira ngo hatangwa umutekano usesuye, cyane cyane muri ibi bihe by’amatora bikomeje kurangwa n’urugomo rw’inzitane.”

Guverineri wa Veracruz, Rocío Nahle, yavuze ko ubuzima bwa muntu budakwiye na rimwe kuba igitambo cy’inyungu za politiki. Yemeje ko hatangiye iperereza rigamije guta muri yombi abihishe inyuma y’ubu bwicanyi bwakorewe umukandida mu maso y’abaturage n’itangazamakuru.

Ubu bwicanyi ntibwafashwe nk’igikorwa cyihariye cyangwa kidasanzwe muri Mexique. Imibare itangazwa n’umuryango Data Cívica igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2024 hakozwe ibitero 661 bifitanye isano n’amatora, byinshi muri byo bigabwa ku bayobozi n’abakandida ku myanya y’ubuyobozi ku rwego rw’uturere. Abenshi muri bo bahitanywe n’amasasu, abandi barakomereka, abandi bagirwaho iterabwoba rigamije kubabuza gukomeza ibikorwa byabo bya politiki.

Aba bategetsi, by’umwihariko abiyamamariza mu duce twagaragayemo ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, bagaragara nk’abahetse ingorane zo hagati ya politiki, ruswa, n’imikorere y’imitwe y’ubugizi bwa nabi ishyigikirwa n’inyungu z’inyuma z’ubutegetsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye burerekana ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu mijyi nka Texistepec bukunze kuba igicumbi cy’inyungu z’imitwe yitwaje intwaro n’ibikorwa by’ubucuruzi butemewe. Aha ni ho hahurira politiki, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kugerageza kugenzura ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku nyungu z’amatsinda yihariye.

Kwica umukandida nka Yesenia Lara Gutiérrez ni igikorwa kigamije guca intege abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’utundi dutsiko, gutera ubwoba abiyamamaza, ndetse no gukumira impinduka zishobora kuzana ubuyobozi butizewe n’iyo mitwe.

Mu gihe habura ibyumweru bike ngo Mexique ijye mu matora rusange, impungenge ku mutekano w’abakandida, by’umwihariko abagore, ziriyongera. Ubugizi bwa nabi bukomeje kugenda bufata intera nshya, kandi ibibazo by’umutekano muke bigaragarira ku rwego rwa politiki bibangamiye imigendekere myiza y’amatora n’iterambere ry’ubuyobozi bushingiye ku mahitamo y’abaturage.

Icyifuzo cy’abaturage n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ni uko Leta ya Mexique yashyira imbere ingamba zikomeye zo kurinda ubuzima bw’abakandida n’abaturage muri rusange, kugira ngo politiki n’amatora bibe inzira y’amahoro, aho kuba intandaro y’amarira n’amaraso.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *