Amakuru yo mu mahangaPolitike

Hongiriya: U Rwanda rwatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo i Budapest


Guverinoma y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda mu murwa mukuru wa Hongiriya, Budapest, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Jean Patrick Olivier Nduhungirehe.

Iyo Ambasade, yafunguye imiryango yayo mu buryo bwemewe mu 2024, yitezweho gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo, uburezi n’umutekano.

Minisitiri Nduhungirehe

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko iyi Ambasade ari imwe mu ntambwe nziza u Rwanda ruteye mu kongera ikibatsi mu mubano mpuzamahanga. Yagize ati:

“U Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano warwo na Hongiriya. Dushishikajwe no kuwuzamura tukarushaho kureshya ishoramari n’imikoranire myiza mu nyungu z’abaturage b’impande zombi.”

Yakomeje avuga ko iyo mikoranire yitezweho kwagura ubucuruzi mpuzamahanga, guteza imbere ingendo n’ubufatanye bw’abikorera, binyuze mu muryango w’ubucuruzi n’inganda ndetse no mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Péter Szijjártó

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongiriya, Péter Szijjártó, nawe yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu rugamba rwo kubungabunga amahoro.

“Umutekano w’Afurika ni ingenzi no kuri twe. Iyo uburenganzira, amahoro n’akazi bidahari, abantu bahunga bakaza i Burayi. Niyo mpamvu twiyemeje gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugamba,” yavuze Szijjártó.

Yashimangiye ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri Nduhungirehe byibanze ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano, ubwimukira n’ubukungu, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage.

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Hongiriya, Madamu Margueritte Françoise Nyagahura, yashyikirije Perezida wa Hongiriya, Dr. Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda ku wa 26 Werurwe 2024.

Uyu mwanya uzamufasha guhuza ibikorwa by’ubutwererane mu nzego zitandukanye, no guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Hongiriya no mu karere kayikikije.

Uru rugendo rushimangira umubano watangiye gukura cyane mu myaka yashize. Mu 2023, uwari Perezida wa Hongiriya Katalin Novák yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu burezi, ingufu, amazi n’ubukungu.

By’umwihariko, Hongiriya yemeye gutanga inguzanyo ya miliyoni 52 z’amadolari ya Amerika igamije kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge. Hanashyizweho gahunda yo guhana amahugurwa no kwigishanya hagati y’ibigo byombi, hagamijwe kubaka ubushobozi.

Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano yo koroshya urujya n’uruza hagati y’abaturage babyo, bikaba bigamije guteza imbere ubukerarugendo n’imigenderanire y’ubucuruzi.

Ibi byose biragaragaza ubushake bw’impande zombi bwo kwagura umubano urambye, ushingiye ku nyungu zihuriweho n’iterambere rirambye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *