U Rwanda rwongeye kwesa umuhigo mu miyoborere myiza, ruba urwa kabiri muri Afurika
Mu bushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Imiyoborere giherereye muri Singapore, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Afurika bifite imiyoborere myiza, rukurikiranye n’Ibirwa bya Maurice byaje ku isonga.
Iki cyegeranyo cyakorewe ku bihugu birenga 120 ku Isi, birimo 28 byo kuri uyu mugabane, aho u Rwanda rwasangiye umwanya wa 59 ku rwego rw’Isi n’u Budage. Botswana yaje ku mwanya wa 61, Maroc iba iya 75 mu gihe Afurika y’Epfo yashyizwe ku mwanya wa 77.
Abasesenguzi mu by’imiyoborere bavuga ko umutekano usesuye u Rwanda rufite n’ubuyobozi bujyana n’ibihe ari bimwe mu byarugejeje kuri uyu mwanya.
Raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwita ku baturage, bufite icyerekezo kandi bushishikariza buri wese kugira uruhare mu bikorwa bya Leta, nk’inteko z’abaturage n’izindi gahunda zihuza abaturage na Guverinoma.
Ku rwego rw’Isi, Singapore yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite imiyoborere myiza, ikurikirwa na Denmark, Norvège, Finlande, Suède n’u Busuwisi. Raporo inagaragaza ko mu myaka itanu ishize, ibihugu 45 ari byo byateye imbere mu miyoborere myiza mu gihe 57 byasubiye inyuma.
