Ish Kevin yinjiye mu mateka yo gukorana na Universal Music Group
Umuhanzi w’Umunyarwanda, Semana Kevin wamamaye mu muziki nka Ish Kevin, yinjiye mu mubare muto w’abahanzi nyarwanda babashije gukorana amasezerano n’uruganda rw’ibyamamare mu muziki ku Isi, Universal Music Group (UMG), ishami rya Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru yemejwe mu gitondo cyo ku wa 1 Nzeri 2025, ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze itangazo rigenewe itangazamakuru, ryasinyweho n’impande zombi, rigaragaza ko ubu bufatanye bugamije guteza imbere umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ish Kevin yavuze ko amasezerano afite ingingo ebyiri zikomeye: gufashwa mu ikorwa ry’indirimbo no gukwirakwiza ibihangano bye ku masoko atandukanye y’umuziki ku rwego mpuzamahanga.
“Ni intambwe ikomeye ku muziki wanjye no ku muziki nyarwanda muri rusange. Nizeye ko ubu bufatanye buzamfasha kugera ku rwego mpuzamahanga,” — Ish Kevin.
Ish Kevin ahise aba umuhanzi wa kabiri w’Umunyarwanda usinyishijwe na UMG, nyuma ya Ariel Wayz wasinyanye na bo mu myaka yashize.
Uyu muhanzi umaze igihe akundwa mu ndirimbo nka Amakosi, No Cap n’izindi zatumye izina rye rirushaho kumenyekana, yari asanzwe yikorera mu nzu ye ya muzika Trapish Music. Ubu bufatanye bushya buritezweho kumufasha gukura mu rwego rw’ubuhanzi no kumugira umwe mu bahanzi mpuzamahanga bava mu Rwanda.
Uretse umuziki, Ish Kevin aherutse no kwinjira mu bikorwa byo gusiganwa mu modoka, umwuga akora afatanyije n’umuvandimwe we, bigaragaza uburyo ari kugenda atumbira kure mu mpano zitandukanye.
