Miss Aurore Kayibanda mu bakinnyi bitezwe muri ‘Nyirangarama Rally 2025’
Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kanama 2025, mu mihanda y’Akarere ka Rulindo hitezwe isiganwa rikomeye rya “Nyirangarama Rally” rizaba ku nshuro ya kane, ryitabirewe n’imodoka 10 ziganjemo iz’Abanyarwanda.
Iri siganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (Rwanda Automobile Club – RAC) ku bufatanye na Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard, ryamaze gufata indi ntera mu guhuza abakinnyi bakomeye muri uyu mukino.
Mu bazaserukira u Rwanda harimo Gincarlo Davite wegukanye iri rushanwa bwa mbere mu 2019, Kalimpinya Queen wigaragaje cyane mu mwaka ushize w’imikino, umuraperi Ish Kevin umaze kwigarurira abafana muri uyu mukino ndetse na Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, na we ugiye kugerageza amahirwe ye muri uyu mukino wihuta cyane.
Ababaye indashyikirwa mu mwaka wa 2022, Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude, bazagaruka bafite imodoka nshya ya Subaru, bikaba byitezwe ko bizatuma guhatana kurushaho gukomera.
Isiganwa rya 2025 rizaba rigizwe n’uduce icyenda dufite intera ya kilometero 92. Uduce tubiri twa mbere tuzanyura mu muhanda wa Gashenyi (10,4 km), hakurikirwe n’agace ka Tare (9,8 km). Karambo (10,5 km) kazakinwamo uduce tubiri, hagasubirwa i Tare (9,8 km), mbere y’uko abasiganwa basoreza ku gace ka Cyenda ka Tare.
Mu mwaka ushize wa 2023, isiganwa ryegukanywe n’Umurundi Faida Philbert afatanyije na Guy Icishatse bakoresheje Subaru Impreza N10, ibintu byashyize igitutu ku Banyarwanda bitezwe kugaragaza ko na bo bashobora kwegukana intsinzi imbere y’imbaga y’abafana b’uyu mukino.
