AmakuruUbuzima

U Rwanda rugiye kwakira ingabo za EAC mu gikorwa cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage


Guhera ku wa 29 Kamena kugeza ku ya 3 Nyakanga 2025, u Rwanda ruzakira Ingabo ziturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu gikorwa kizibanda ku iterambere ry’abaturage, kizwi nka EAC CIMIC Week.

Iki gikorwa kizahuriza hamwe ibikorwa byo gutanga ubuvuzi ku buntu, ndetse n’imishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo bigamije gufasha abaturage.

Abaganga b’inzobere bo mu ngabo za EAC bazatangira gukorera ku bitaro by’Akarere ka Ngoma no ku bya Nyanza, aho bazatanga ubuvuzi bwihariye mu ndwara zitandukanye zirimo:

  • Indwara z’imbere mu mubiri
  • Indwara z’abagore
  • Indwara z’abana
  • Indwara z’amagufa
  • Indwara z’amenyo n’izindi

Ibi bikorwa bigamije kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage batishoboye no kuzamura urwego rw’imibereho myiza.

Iki gikorwa kandi kirunganira gahunda isanzwe y’Ingabo na Polisi y’u Rwanda yo gufasha abaturage binyuze mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza. Kibaye no mu gihe igihugu cyitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora, ndetse n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage.

Ubuyobozi bw’igihugu burasaba Abanyarwanda kuzitabira ku bwinshi izi serivisi zitangwa ku buntu no gushyigikira ibikorwa bizakorwa muri iyi minsi, nk’uko bigamije iterambere rirambye ry’abaturage n’igihugu muri rusange.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *