Amakuruubutabera

Noruveje yemeye kohereza François Gasana mu Rwanda ngo akurikiranweho uruhare muri Jenoside


Polisi ya Noruveje yatangaje ko François Gasana, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ku byaha ashinjwa.

Gasana yafashwe mu Ukwakira 2022 mu murwa mukuru Oslo, nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza ku byaha (Kripos).

Mu kwezi kwa Nzeri 2023, Urukiko rw’i Oslo rwemeje ko Gasana akwiriye koherezwa mu Rwanda. Ariko yaje kujuririra icyo cyemezo, asaba ko urubanza rwakomeza kuburanirwa muri Noruveje.

Mu Mata 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwasubiyemo icyemezo cyafashwe mbere, rutegeka ko Gasana agomba koherezwa mu Rwanda, igihugu cyabereyemo ibyaha akurikiranyweho.

Na none, muri Kamena 2024, Gasana yagerageje kongera kujurira, ariko urukiko rusubiramo umwanzuro ko nta gihindutse: agomba koherezwa mu Rwanda.

Icyemezo cy’urukiko cyaje gushimangirwa na Minisiteri y’Ubutabera ya Noruveje ndetse n’inama ya Guverinoma muri Gashyantare 2025.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Kamena 2025, Thea Elize Kjaeraas, Umuvugizi wa Polisi ya Noruveje mu by’amategeko, yemeje ko Gasana ari mu nzira zo koherezwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Ukekwaho icyaha ari mu myiteguro yo koherezwa mu Rwanda, aho azakurikiranwa n’ubutabera ku byaha byo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Guverinoma ya Noruveje yatangaje ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga igihugu cyasinye, harimo n’aya Loni yerekeye kurwanya no gukumira Jenoside.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *