Amakuru yo mu mahangaPolitike

U Bubiligi bwatangaje ko bushyigikiye ibiganiro hagati ya RDC na M23, buvuga ko butarahagarika kwizera u Rwanda


Mu gihe umutekano ukomeje kuba ingorabahizi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu cy’u Bubiligi cyatangaje ko gishyigikiye inzira zose z’ubuhuza, zirimo n’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23, hagamijwe gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’akarere.

Ibyo byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, abicishije ku rubuga rwa X (rwasimbuye Twitter), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, ubwo yasozaga uruzinduko yagiriye muri RDC.

DRC Congo President Felix Tshisekedi and Belgian Foreign Minister Maxime Prevot at the Office of the President in Kinshasa, DRC Congo

Mu butumwa bwe, Minisitiri Prévot yemeje ko yahuye na Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka n’abahagarariye Sosiyete Sivile, baganira ku mahirwe yo gukemura amakimbirane atitiza uburengerazuba bwa Congo. Yagize ati:
“Nashyigikiye inzira zose z’ubwumvikane n’ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku mvururu no kongera ubumwe bw’igihugu. Twaganiriye no ku miyoborere myiza, ruswa ndetse n’ubukungu.”

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Prévot rwakurikiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo guhagarika umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, cyatangajwe ku wa 17 Werurwe 2025. Icyo gihe, Kigali yategetse ko abadipolomate b’Ababiligi basezerera ubutaka bwayo bitarenze amasaha 48, nyuma y’ibirego by’uko u Bubiligi bushaka guhungabanya inyungu z’u Rwanda.

Nyuma y’uko Prévot asuye Uganda, u Burundi na RDC ariko agasimbuka u Rwanda, yavuze impamvu, agira ati:
“Nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano, nta buryo bwari buhari bwo gusura Kigali muri urwo rwego.”

Gusa, hari impinduka mu mvugo. Mu biganiro yagiranye na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, Maxime Prévot yavuze ko u Rwanda rugihabwa agaciro nk’igihugu gifite uruhare rukomeye mu kurandura umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati:
“Perezida Museveni ni umwe mu bayobozi bafite ijambo rikomeye. Twaganiriye ku gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no gushaka inzira yo kongera gusubiza ku murongo umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.”

Yakomeje ashimangira ko “hari amakuru menshi atari yo yagiye atambutswa ku bijyanye n’umubano n’u Rwanda”, kandi ko “guca umubano wa dipolomasi atari cyo gisubizo ku kutumvikana.”

Prévot yemeje ko icy’ingenzi kuri ubu ari ugushakira hamwe igisubizo kirambye gikubiye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR, kubungabunga ubusugire bw’ibihugu, guca imvugo z’urwango, ndetse no kwimakaza imiyoborere ishingiye ku butabera n’ubufatanye.

Yagize ati:
“Inzira y’amahoro, iterambere ry’ubukungu no kubungabunga uburenganzira bw’impunzi ni byo byadufasha gutuza Akarere no kongera icyizere hagati y’u Rwanda na Congo ndetse no gusana umubano n’u Bubiligi.”

J. christian IHIRWE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *