Diddy yifashisha uburwayi bwo mu mutwe mu kwiregura ku byaha byo gusambanya abagore ku ngufu
New York, USA – Umuraperi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs ashobora gukoresha uburwayi bwo mu mutwe nk’igisubizo mu rukiko, mu gihe yitegura kuburana ku byaha bikomeye arimo gukurikiranyweho birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubucuruzi bw’abantu n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Diddy w’imyaka 55 amaze amezi afungiye muri gereza ya Brooklyn, aho yananzwe kurekurwa by’agateganyo kubera impungenge ko ashobora kubangamira uburenganzira bw’abatangabuhamya.
Ubu bwunganizi bwe burateganya kwifashisha umuganga wo muri Kaminuza ya Columbia, aho bivugwa ko azatanga ubuhamya bwemeza ko Diddy yari afite ikibazo cyo mu mutwe cyamuteye gutakaza ubushobozi bwo kugenzura imyitwarire ye, byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga mu buryo bukabije.
Uyu muganga n’ubwo atigeze asuzuma Diddy ku giti cye, ubufasha bwe burashidikanywaho n’Ubushinjacyaha bw’Amerika, bwamaze gusaba ko ubuhamya bwe butakirwa nk’ikimenyetso gifatika.
Diddy ashinjwa kuba yarateguraga ibirori bya “Freak-Offs” bifatwa nk’imyidagaduro ikabije y’abakundana banyuranye (swingers), ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko yari abikora agamije gufata abagore ku ngufu, nyuma yo kubasindisha cyangwa kubaha ibiyobyabwenge. Hari n’amashusho yagaragaye amukubita uwari umukunzi we Cassie Ventura mu cyumba cya hoteli mu 2016, ayo mashusho akaba yaremejwe n’umucamanza Arun Subramanian ko azakoreshwa nk’ibimenyetso mu rukiko.
Urubanza rw’uyu muraperi ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Manhattan, rukazamara ibyumweru hagati ya 8 na 10. N’ubwo ahakana ibyaha byose aregwa, aramutse ahamwe na byo, Diddy ashobora guhabwa igifungo cya burundu.
Bivugwa ko uyu muhanzi akomeje gukora ibishoboka byose ngo yoroherwe n’inkiko, ariko bamwe mu banyamategeko bavuga ko uburyo bwo kwiregura akoresheje “ihungabana ryo mu mutwe” bushobora kutamugirira akamaro cyane, cyane cyane mu gihe butagaragaramo ibimenyetso bifatika by’abaganga bamukurikiranye mu buryo bwemewe.
Iri ni isuzuma rikomeye kuri Diddy n’ubuhangange bwe bwatumbagiye mu ruganda rw’imyidagaduro, aho urubanza rwe rurebwa n’Isi yose nk’urugero rw’imikorere y’ibyamamare imbere y’amategeko.
J. christian IHIRWE
