Ruswa mu nzego zishinzwe ubutaka iravuza ubuhuha

Kwakira indonke mu nzego z’ubutaka zaba izo mu mirenge cyangwa mu turere ,bikomeje kugaragara ku rupapuro rubanza rw’ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda .
Bamwe mu bakora muri uru rwego ruganwa cyane n’abaturage ,bari gukurikiranwaho n’inzego z’ubutabera kwakira indonke kubera ko ngo baba batanze ibyo byangombwa mu buryo budakurikije amategeko.
Nk’ubu urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIBrwatangaje ko rwataye muri yombi Kayiranga Robert w’imyaka 36, wari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Karere ka Gasabo, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa.
Amakuru avuga ko Kayiranga yafashwe amaze kwakira ruswa ya miliyoni 1 Frw, muri miliyoni 4Frw yari yasabye. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.
Kayiranga akekwaho kuba yari yasabye miliyoni 4Frw umuturage wari warubatse ihema rikorerwamo ibirori bitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo batazamusenyera.
Kayiranga Robert akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, giteganwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Undi ukurikiranyweho icyaha nk’iki ni umukozi wo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge witwa Harerimana Xaverien, ushinzwe ibikorwaremezo n’ubwubatsi ukurikiranyweho n’ubushinjacyaha kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha buvuga ko kuva mu mwaka wa 2021uyu mukozi ngo yagiye atanga ibyangombwa byokubaka inzu,ibikozi no guhindura inzu mu buryo budakurikije amategeko .
Uhagarariye ubushinjacyaha amushinja kuba yaratangaga ibyo byangombwa adakurikije amabwiriza abigena .
Ati”Uwo mukozi w’umujyi wa wa Kigali iyo yabaga agiye gutanga ibyo byangombwa yabanzaga kubaka indonke y’amafaranga ababwira ko ayo amafaranga ari ayo kubagezaho izo mpushya ndetse agatanga ibyo byangombwa atabanje gusura aho hantu nk’uko amategeko abiteganya .”
Icyakora ,Harerimana Xaverien ahakana ibyo aregwa byose ahubwo akavuga ko ari umukozi wa RIB ngo washatse kumufungisha nk’uko ikinyamakuru Umuseke kibivuga.
Icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye
UWIZEYE Augustin
