AmakuruImyidagaduro

Tiwa Savage yiyemeje kubika intanga ze


Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afrobeats, Tiwa Savage wo muri Nijeriya, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubika intanga ze (Egg Freezing) nk’uburyo bwo kwiteganyiriza mu gihe kizaza, kugira ngo azabyare igihe azaba abyifuje kandi yiteguye neza.

Kubika intanga ngore hakoreshejwe ikoranabuhanga ni uburyo bukunze gukoreshwa n’abagore bari hejuru y’imyaka 30 cyangwa abifuza kubyara nyuma y’igihe runaka. Umugore abanza guterwa imisemburo ituma amagi ye akura ari menshi icyarimwe, akavanywamo maze akabikwa mu byuma byabugenewe bikonjesha kugeza ku gipimo cya -196°C (liquid nitrogen) kugira ngo adasaza cyangwa ngo yangirike. Iyo nyir’intanga azikeneye, zihuza n’intanga ngabo hifashishijwe uburyo bwa IVF, bityo hakaboneka urusoro rushyirwa mu nda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Zeze Mills, Tiwa Savage w’imyaka 45 yavuze ko yifuza kuzabyara undi mwana mu gihe kizaza, nubwo ubu atari mu myiteguro. Ati:
“Nari nkwiye kuba narabikoze kare. Kugeza ubu nshobora kuba ntarashaka undi mwana, ariko igihe icyo ari cyo cyose nabishaka, nzi ko byashoboka. Ntituzi umubare w’amagi twavukanye; bishoboka ko ugeze ku myaka 36 akenshi aba yashize, nyamara ari bwo ushaka kubyara. Kubika intanga bikurinda icyo kibazo.”

Uyu muhanzikazi avuga ko nubwo yabyaye umwana we wa mbere afite imyaka 30, ari igihe cyamubereye cyiza kubera ko yari afite ubushobozi n’imbaraga, ariko asanga yari akwiye gutekereza ku kubika intanga hakiri kare. Ati:
“Inama naha abagore bari hafi ku myaka 30 cyangwa bayirengeje ni iyo kwiga ku kubika intanga, n’ubwo waba udatekereza kubyara ako kanya. Ibi bikurinda impungenge mu gihe kizaza kandi biguha amahitamo.”

Tiwa Savage yibarutse umwana we w’imfura, Jamil Balogun, ku wa 22 Nyakanga 2015, afite imyaka 35. Jamil yabyawe ku mubano we n’uwahoze ari umugabo we, Teebillz, kandi ubu afite imyaka 10.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *