Ubuzima

Tanzania baraburirwa nyuma ya detol y’inkorano ifite ingaruka zitabarika


Ikigo gishinzwe kugenzura imiti muri Tanzania (TMDA) cyashyizeho impuruza ikomeye nyuma yo gusanga ku isoko ry’iki gihugu hari ku bwinshi imiti ya Dettol yiganwa, ifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abayikoresha.

Itangazo ryashyizwe ahabona n’Umuyobozi Mukuru wa TMDA, Dr. Adam Fimbo, ku wa 16 Kanama 2025, ryagaragaje ko iyi miti yafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe nyuma y’ubugenzuzi bwimbitse bwakozwe ku bufatanye n’inzego za Polisi.

Byagaragaye ko uruganda rw’imbere mu macumbi ya Kishimbi, mu mujyi wa Kahama (mu Ntara ya Shinyanga, Amajyaruguru ya Tanzania), ari rwo rwabaga rukora iyi myiganano.

Mu mukwabu wakozwe, hafatiwe abanyamahanga babiri bakekwaho gukora no gukwirakwiza iyi miti. Abasahuye ahakorerwaga aya bikorwa basanganye uducupa twategurwaga mu buryo butandukanye, kuva ku twa mililitiro 50 kugeza kuri litiro imwe, ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu kwigana imiti ya Dettol.

Dr. Fimbo yagize ati: “Aba bantu bafashwe bafite ibikoresho n’ibinyabutabire byifashishwaga mu gukora iyi myiganano. Twahise tubashyikiriza inzego z’ubutabera kugira ngo bakurikiranwe.”

Iki kigo cyasabye abaturage kujya bagira amakenga igihe baguze imiti, bagasuzuma neza nimero z’urutonde (batch numbers) kuko hari iz’impimbano zasanzwe kuri iyo miti, zirimo ‘P08 08 24R25’ na ‘P08 02 24R25’.

Dettol ni umuti ukoreshwa cyane mu kwica udukoko dutera indwara, cyane cyane mu kuvura ibikomere no mu isuku yo mu rugo. Iyo imiti yiganwe, aho gufasha abarwayi cyangwa kuyobora ku isuku, iba ishobora kubatera izindi ndwara zikomeye bitewe n’uko iba idafite ubushobozi bwo kwica mikorobe.

Abaturage barasabwa kujya batanga amakuru ku nzego z’umutekano cyangwa kuri TMDA mu gihe babonye ibicuruzwa bakeka ko byiganwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage burindwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *