Politike

Amb. Nduhungirehe yavuze ku mpamvu y’intambara zitarangira muri Congo


Mu ruzinduko ari kugirira muri Australia, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje gutwaza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kidashobora kurangira igihe umutwe wa FDLR ugihabwa ubuhungiro n’ubufasha.

Kuwa 16 Kanama 2025, mu kiganiro yahaye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda i Canberra, yavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje gukoresha RDC nk’icyicaro cy’ibikorwa byabo, aho bamaze imyaka isaga 30 bagerageza guhungabanya u Rwanda.

Amb. Nduhungirehe yagize ati: “Ibyo tubona muri Congo si ibishya. Abakoze Jenoside baracyariyo, icyo bakoze ni ukwambuka umupaka bakomeza ibikorwa byabo. Twagiye tugirana ibiganiro by’amahoro byinshi, umwaka ushize byabereye i Luanda muri Angola, uyu mwaka byabereye i Washington, aho hasinyiwe amasezerano agamije kugarura ituze. Gusa kugeza uyu mutwe ukurwaho burundu, ikibazo ntikizashira.”

Yakomeje asobanura ko u Rwanda rwemeye kugabanya ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo igihe FDLR izaba itakiri ikibazo, ariko yibutsa ko ikibazo gikomeye kiri no mu rwego rwa politiki, aho bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwirukanwa mu gihugu cyabo.

Yavuze ko ibi bifitanye isano n’amateka yo kugabanya Afurika mu gihe cy’ubukoloni, ibintu bikomeje kugibwaho impaka kugeza n’ubu.

Ubu butumwa bw’u Rwanda bwanashimangiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, ku wa 15 Kanama 2025, yamaganye ihohotera n’imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa Congo, ahamagarira impande zose kubahiriza agahenge.

Nubwo kuwa 19 Nyakanga 2025 Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame y’amahoro yafashijwe na Qatar, imirwano ikomeje kurangwa mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo hagati y’uyu mutwe n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC.

M23 ikomeza gushinja ubuyobozi bwa Kinshasa gucura imigambi y’intambara no gukomeza kureshya imitwe irimo FDLR.

Ubusanzwe, imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo ikunze kwibasira abaturage b’abasivili, cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, ari byo byongera ubushyamirane n’imvururu za politiki.

Amb. Nduhungirehe yasoje ashimangira ko umuti urambye uzaboneka ari uko RDC n’abafatanyabikorwa bayo bafashe icyemezo cyo kurandura FDLR no guha uburenganzira busesuye Abanyekongo bose, harimo n’abafite umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *