PolitikeUbukungu

Amasezerano y’isoko ashobora guhindura ubuhinzi mu Rwanda: Minisitiri asaba amabanki guhindura imikorere


Ubuhinzi ni ishingiro ry’ubukungu bw’u Rwanda kuko bufite uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe w’igihugu, bukaba bunaha akazi abarenga kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda. Ariko n’ubwo ari urwego rw’ingenzi, ruracyari inyuma mu kubona inguzanyo z’imari, bikadindiza iterambere ry’abahinzi ndetse no kongera umusaruro.

Ku wa 14 Kanama 2025, mu nama yateguwe hagamijwe kurebera hamwe uburyo bwo kuzamura ibyoherezwa hanze no kongera amahirwe y’isoko ku bahinzi b’Abanyarwanda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yasabye ibigo by’imari gutangira kwakira amasezerano y’ubucuruzi nk’ingwate.

Yagize ati: “Abahinzi bacu bafite ubushake n’ubumenyi bwo kongera umusaruro, ariko bibasaba inkunga y’imari. Iyo tubuze uburyo bwo kubona inguzanyo, tubura amahirwe yo guhangana ku isoko mpuzamahanga. Ni yo mpamvu tugomba gutangira gukoresha amasezerano y’ubucuruzi nk’ingwate, nk’uko bimeze mu bindi bihugu.”

Minisitiri Bagabe yatanze urugero rwa koperative yo mu karere ka Gatsibo yari ifite amasezerano yo kugemura ikawa ifite agaciro ka $300,000. Ariko nta kigo cy’imari cyo mu Rwanda cyemeye kuyifasha, byatumye igana mu mahanga aho yahawe inguzanyo ishingiye kuri ayo masezerano.

Ku ruhande rw’amabanki, Paul Sagnia, ukuriye ibikorwa muri I&M Bank Rwanda, yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko abahinzi badafite ingwate zihamye.

Ati: “Banki iguriza umuntu ushobora kwishyura. Iyo bitagaragara neza ko umwenda uzishyurwa, biba bigoye guha abahinzi amafaranga. Ntabwo ari ikibazo cy’ubushake, ahubwo ni uburyo bwo kwirinda igihombo.”

Abahinzi bo bavuga ko igihe ibigo by’imari bikomeza kubasaba ingwate zisanzwe, bazakomeza kugorwa. Ariko banasaba ko amabanki yakorana na bo mu buryo bworoshye.

Sonia Murungi, umuhinzi w’imbuto wohereza mu mahanga, yagize ati: “Iyo mfite inyemezabwishyu cyangwa itike y’indege igaragaza ko ngiye kohereza ibicuruzwa, ibyo ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko mfite isoko. Iyo banki yemeye kubyizera, byatuma twihuta mu bikorwa kandi amafaranga akoreshwa icyo yagenewe.”

U Rwanda rufite intego yo kugeza mu 2050 ku rwego rw’ubuhinzi bujyanye n’isoko mpuzamahanga, buzakorwa mu buryo bwa kijyambere, bujyanye n’inganda, kandi burambye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Bagabe asanga gutangira kwakira amasezerano y’isoko nk’ingwate ari intambwe y’ingenzi, ishobora gufungura inzira nshya z’imari ku bahinzi no guhindura ubuhinzi mu Rwanda urwego rwinjiza menshi ku rwego mpuzamahanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *