Rwanda: Abafite HIV bashobora kuzajya bafata ikinini rimwe mu kwezi cyangwa urushinge rumara amezi 6
Mu rwego rwo kurushaho gufasha abarwaye virusi itera SIDA (VIH), u Rwanda ruteganya gutangira gukoresha uburyo bushya bw’imiti igabanya ubukana, aho umuntu yazajya afata ikinini rimwe mu kwezi cyangwa urushinge rumara amezi atandatu. Ibi biteganyijwe gutangira gukoreshwa ku rwego rusange mu mwaka wa 2026.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga ya 13 ku bijyanye na VIH/SIDA (IAS 2025) yabereye mu Rwanda, aho yamaze iminsi itanu igahuza inzobere zaturutse impande zose z’isi.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ubu buryo bushya burimo igeragezwa ku bantu bari basanzwe bafata imiti ya buri munsi, ariko bubahiriza neza amabwiriza y’abaganga. Yasobanuye ko ibipimo by’ubushakashatsi byerekana icyizere cy’uko ubu buryo bushya buzaba bukora neza.
Yagize ati:
“Ubu buryo bushya burimo ikinini gifatwa rimwe mu kwezi ndetse n’urushinge ruterwa kabiri mu mwaka. Ibi bizatuma umuntu atagomba gukomeza kunywa imiti buri munsi nk’uko bisanzwe, ahubwo bigatuma ubuzima boroha.”
Abagenerwabikorwa ubwabo bavuga ko iyi gahunda izabagirira akamaro gakomeye mu buzima bwa buri munsi. Umwe muri bo yatangaje ko kunywa imiti ya buri munsi ari ibintu bigoye cyane, cyane cyane iyo umuntu afite urugendo cyangwa arara hanze.
Yagize ati:
“Burya gufata imiti ya buri munsi ntibyoroshye. Hari ubwo uba udafite icyo urya gihagije, cyangwa ugiye mu rugendo ukaba utisanzuye, kuko umuntu ajya no kugira ipfunwe ryo kwitwaza imiti. Nizera ko iyi gahunda nshya izadufasha cyane.”
Iyi gahunda y’uburyo bushya bw’imiti irimo gukorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
U Rwanda rukomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu guhangana na virusi itera SIDA, ndetse iyi gahunda izaba ari indi ntambwe ikomeye mu rwego rwo kongera ubuzima bwiza bw’abafite VIH no kugabanya ireme ry’ubwandu bushya.

