Israel: Ihungabana rikabije mu gisirikare – Abasirikare 5 bariyahuye mu byumweru bibiri
Mu gihe gito cy’ibyumweru bibiri gusa, abasirikare batanu ba Israel bari mu ntambara na Hamas muri Gaza bamaze kwiyahura, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko n’inkeragutabara zasubijwe ku rugamba nyuma yo gusezererwa.
Ibi byongeye kwerekana uburemere bw’ihungabana abasirikare ba Israel bahura naryo kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero gikomeye kuri Israel, bigakurikirwa n’intambara ikomeye Israel yasubije muri Gaza.
Guhera icyo gihe, imibare y’abiyahura mu gisirikare cy’iki gihugu ikomeje kuzamuka:
- 2023: Abasirikare 7 bariyahuye
- 2024: Hiyahura abandi 21
- 2025: Guhera muri Mutarama kugeza ubu, abiyahuye bamaze kuba 20
Kuwa 20 Nyakanga 2025, ubuyobozi bw’Ingabo za Israel bwatangaje ko umusirikare Dan Phillipson, wari ukiri mu myitozo, yirashe ku wa 15 Nyakanga, nyuma y’iminsi y’umunaniro n’agahinda kenshi. Yaguye ku rugo bitewe n’ibikomere.
Yabaye umusirikare wa kane wiyahuye mu byumweru bibiri gusa, bigaragaza ko ikibazo cy’ihungabana rikabije kirushaho gufata indi ntera.
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Israel bwemeje ko abenshi mu biyahura ari inkeragutabara, ari bo basirikare basubijwe ku rugamba nyuma yo gusezererwa. Bagaragaza ko ihungabana ry’ibyo babonye ku rugamba ari cyo gitera ibi bikorwa, aho kuba ibibazo bishingiye ku miryango cyangwa ibibazo by’ubuzima bwite.
Raporo z’igisirikare zemeza ko ibihumbi n’ibihumbi by’inkeragutabara zimaze kuva ku rugamba bitewe n’ibibazo by’ihungabana bikomeye.
Ibi bibazo birushaho kwerekana ingaruka z’intambara ku buzima bwo mu mutwe, ndetse bishimangira akamaro ko gutanga ubufasha bwihuse ku basirikare bakiri ku rugamba no nyuma yo kuruvaho.
