AmakuruUbukungu

Kigali: Kubaka Ububiko bushya bw’ibicuruzwa bigamije kugabanya akavuyo mu mujyi


Mu rwego rwo kurwanya umubyigano w’imodoka n’akavuyo kiterwa no gupakurura ibicuruzwa mu Mujyi wa Kigali rwagati, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kwimura ububiko bw’ibicuruzwa (dépôts) aho byari bisanzwe bikorerwa cyane cyane mu duce twa Quartier Commercial n’Isoko rya Nyarugenge.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abacuruzi n’abahashakira serivisi bagiye bagaragaza impungenge ku bwisumbane bw’imodoka z’amakamyo aba yikoreye ibicuruzwa ndetse n’impanuka zituruka ku muvundo w’abakarani n’ibikoresho bipakururwa.

Abaturage n’abacuruzi baratabaza

Ndagijimana Jean Damascène, umwe mu bacuruzi, yagize ati: “Amakamyo aba menshi cyane, imodoka z’abandi bacuruzi cyangwa abaguzi ntibabona aho ziparika, ugasanga n’abakiliya ntibabasha kugera ku iduka.”

Undi muturage, Sibobugingo Samuel, yavuze ko hashyizweho gahunda y’imodoka zipakurura ibicuruzwa ntizihatinze, byafasha kugabanya umuvundo. “Izo modoka zije gupakurura zigomba gutinda gake, hanyuma iz’abandi bacuruzi zikagenerwa parikingi.”

Yamuragiye Béatrice, umwe mu baguzi, yatanze ubuhamya bw’uko gupakurura ibicuruzwa byabagiraho ingaruka: “Hari igihe abakarani bari gupakurura bakagukubitisha imifuka, imodoka ziba zikusanyirijwe hamwe ntibatekereze ku banyura cyangwa abasohoka.”

Igisubizo kiri mu nzira

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yemeje ko iki kibazo kigomba gukemurwa binyuze mu kubaka ububiko bushya butari mu mujyi rwagati. Ati: “Hariya mu Mujyi hari ikibazo gikomeye cy’umubyigano. Icyo twatekereje ni uko abacuruzi bagira ububiko bw’ibicuruzwa ahandi, imodoka nini zigapakururirwa aho, hanyuma ibikenewe mu mujyi bigakurikiranwa.”

Yongeyeho ko ibiganiro n’abacuruzi bikomeje, ariko ko hari rwiyemezamirimo, Sivili Fuligence, watangiye gutegura uwo mushinga ndetse agahabwa n’ahantu ho kuwushyira mu bikorwa.

Aho bizakorerwa

Ubwo bubiko bushya buzubakwa mu Murenge wa Rwezamenyo, ahahoze Isoko rya Nyamirambo. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubwubaka bizatangira muri Kanama 2025.

Iki gikorwa cyitezweho kugabanya umubyigano mu mujyi rwagati, kongera umutekano n’ituze ry’abaguzi n’abacuruzi, ndetse no gukemura ikibazo cy’aho imodoka ziparika.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *