Politike

Perezida Mamadi Doumbouya agiye gusura u Rwanda mbere yo kwitabira irahira rya Perezida wa Gabon


Perezida wa Guinea-Conakry, Mamadi Doumbouya, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi ruzatangira ku wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025, mbere yo gukomeza urugendo rwe rugana i Libreville muri Gabon, aho azitabira ibirori by’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu, Brice Clotaire Oligui Nguema.

Uru ruzinduko rwa Doumbouya ruje nyuma y’amezi make gusa ahagaze ku butaka bw’u Rwanda, aho muri Mutarama 2024 yagiranye ibiganiro byimbitse n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame. Icyo gihe, ibiganiro byabo byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi, aganisha ku kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Mu minsi itatu yari amaze mu Rwanda icyo gihe, Doumbouya yagaragaje icyizere afite mu bufatanye na Perezida Kagame, aho yagaragaje ko iyo mikoranire ishobora gufasha Afurika kugera ku bwigenge busesuye, iterambere rirambye ndetse n’ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda na Guinea-Conakry basanzwe bafitanye umubano wihariye washingiye ku masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2016, ubwo Perezida Kagame yasuraga Guinea bwa mbere. Uwo mubano wongeye gushimangirwa muri Mata 2023, ubwo Perezida Kagame yasubirayo, agashyikirizwa icyubahiro cyo gutaha ku mugaragaro umuhanda wafashije cyane abaturage, wanahawe izina rye.

Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’umutekano. Ibyo byose bikurikirwa n’itsinda ryashyizweho rihuriweho n’impande zombi, rifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’intego z’ubufatanye.

Uru ruzinduko rushya rwa Perezida Doumbouya mu Rwanda ruritezweho gusubukura ibyo ibiganiro no gusuzuma aho ibikorwa by’ibanze byageze, mu gihe hakomeje gushimangirwa igitekerezo cy’Ubunyafurika buharanira ubwigenge, ubukungu bushingiye ku bufatanye, n’umutekano urambye ku mugabane.

J. christian IHIRWE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *