“Rayon Sports Day 2025” yemejwe kuzabera kuri Stade Amahoro
Nyuma yo kubona uburenganzira bidasubirwaho, ikipe ya Rayon Sports yemeje ko “Rayon Sports Day 2025” izabera kuri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2025, mu birori bikomeye byitezweho guhuriza hamwe ibihumbi by’abafana b’iyi kipe y’amateka.
Ni umunsi ngarukamwaka utegurwa na Rayon Sports, aho abakunzi bayo bahura, bagasangira ibyishimo n’umukino wa gicuti mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro, Gikundiro izacakirana na Young Africans SC yo muri Tanzania mu mukino bise “uw’Amatsinda” — izina rifite aho rihuriye n’uko ayo makipe yombi yahuriye mu itsinda rimwe rya CAF Confederation Cup mu 2018 ubwo Rayon Sports yageraga muri ¼.
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025 ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyeshejwe ko Stade Amahoro yemerewe kwakira ibi birori. Umuyobozi w’iyi kipe yavuze ko “uyu mwaka ibikorwa bizaba ku rwego rwo hejuru, kuko ari n’umwanya wo kwiyereka abafana bacu n’abafatanyabikorwa ku mugaragaro.”
Biteganyijwe ko amatike y’umukino azatangira kugurishwa ku wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025.
Nk’uko bisanzwe kuri Rayon Sports Day, uyu munsi uzabanzirizwa na “Rayon Week”, icyumweru cyahariwe ibikorwa bitandukanye by’ikipe. Ibi bizajyana n’ibikorwa byo kwerekana abakinnyi bashya, abatoza bazakoreshwa mu mwaka w’imikino, imyambaro mishya ndetse no kumurika gahunda y’abafatanyabikorwa.
Uyu munsi w’Igikundiro ubaye ku nshuro ya munani yikurikiranya ndetse ni inshuro ya gatandatu kuva mu 2019, ubwo iyi gahunda yatangira gufata isura ifatika.
Rayon Sports yakomeje no kwibutsa abafana bayo gahunda y’inkunga yiswe “Ubururu Bwacu Agaciro Kacu”, aho abafana bashishikarizwa gushyigikira ikipe mu buryo bw’imari. Icyumweru cya mbere cy’iyi gahunda cyarangiye ku wa 16 Nyakanga, cyasize habonetse asaga miliyoni 18.2 Frw.
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizarushaho gufata intera nini muri “Rayon Week”, aho abafana bazashishikarizwa gutanga no kwiyandikisha mu nzego zose z’ubufatanye.
Mu butumwa bwatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwibukije abafana ko “Rayon Sports Day” atari ibirori by’ikipe gusa, ahubwo ari umunsi w’abafana, abafatanyabikorwa, abakinnyi n’abayobozi – umunsi wo kwiyubakira agaciro n’ishema by’iyi kipe yambaye ubururu n’umweru.
Stade Amahoro igiye kwakira uyu munsi nyuma y’igihe kirekire imirimo yo kuyivugurura iri gukorwa, bikaba byitezwe ko bizaha umwihariko ibi birori bishobora gusiga amateka mu mitima y’abafana ba Rayon Sports.
