AmakuruImyidagaduro

MTN Iwacu Muzika Festival 2025: Abahanzi bane baririmbiye i Nyagatare bwa mbere bagaragaje ibyishimo by’ikirenga


Nyuma y’uko igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025 kibereye mu Karere ka Nyagatare ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025, abahanzi bane baririmbiye muri ako karere bwa mbere bagaragaje akanyamuneza n’ishimwe ry’uko bakiriwe n’abahatuye.

Abo bahanzi ni Juno Kizigenza, Kivumbi King, Ariel Wayz, na Nel Ngabo, bose bakunze gukorera ibitaramo mu mijyi minini ariko kuri iyi nshuro bahawe umwanya wo gususurutsa abatuye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro, bagaragaje uburyo Nyagatare yabakiriye neza kurusha uko bari babyiteze, bahuriza ku kuba ari igitaramo cy’imbamutima n’urukundo.

Kivumbi King, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yagize ati:
“Ni bwo bwa mbere nataramiye i Nyagatare. Baryohewe n’umuziki, babyinnye, bararirimbye. Sinari niteze ko bazamfata gutyo. Murakoze cyane bantu b’i Nyagatare.”

Nel Ngabo na we yashimye uburyo abantu bose bari bazi indirimbo ze.
“Twari tujyanye rwose! Nababonye baririmba buri jambo. Ibi bintera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo mbagezeho ibihangano byinshi bibashimisha,” yavuze.

Na ho Ariel Wayz yashimye cyane amahirwe yo guhura n’abafana be, avuga ko ari ibintu atari asanzwe abona mu buzima bwe bwa buri munsi.
“Byari ubwa mbere ariko byagenze neza. Imyaka umuntu amara akora ntabonana n’abafana be, ni igihe cyiza cyo kubabona, ukamenya uko bakira ibihangano byawe,” yagize ati.

Nubwo aba bahanzi bane ari bo baririmbiye i Nyagatare bwa mbere, n’abandi nka Riderman, Bull Dogg na King James, baragaragaje igitaramo cyuzuye urukundo n’akanyamuneza mu bafana.

MTN Iwacu Muzika Festival 2025 izakomereza mu Karere ka Ngoma ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025, aho hitezwe izindi mpinduka mu muziki n’uburyo abahanzi bakira abafana babo hirya no hino mu Rwanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *