AmakuruAmakuru yo mu mahanga

AFC/M23 yamaganye ibisobanuro bya Muyaya ku masezerano y’amahoro ya Doha: “Nta metero n’imwe tuzarekura”


Mu gihe isi n’abaturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakirimo gusesengura ibyavuye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Doha tariki 19 Nyakanga 2025, ihuriro AFC/M23 ryamaganye amagambo yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wavuze ko iryo huriro rizakuramo abarwanyi baryo mu bice bigenzura nta mananiza.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono n’impande zombi: Leta ya RDC yari ihagarariwe na Sumbu Sita Mambu, intumwa ya Perezida Felix Tshisekedi mu biganiro bya Luanda na Nairobi, naho AFC/M23 ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Benjamin Mbonimpa.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo mahame ngenderwaho, Muyaya yanditse kuri X (Twitter) ko “AFC/M23 yemeye kuva mu bice bigenzura, nta mishyikirano, nta mananiza, kugira ngo inzego za Leta (FARDC, PNC, ubutabera n’ubuyobozi) zisubireyo.” Ibyo yabitangaje nk’inkingi y’ibiganiro byamaze igihe bivugwa n’ubutegetsi bwa RDC nk’imirongo itukura (lignes rouges) idakwiye kurengwaho.

Nyamara, Mbonimpa yahise anyomoza ayo magambo, avuga ko ayo masezerano nta hantu na hamwe avuga ko AFC/M23 igomba kuva mu bice bigenzura. Ati:

“Nta ngingo n’imwe iri muri ayo mahame ivuga ko AFC/M23 igomba kurekura ibice igenzura. Hari ibyo tuzaganiraho mu minsi iri imbere, ariko ntabwo byemejwe cyangwa byanditse. Ubu ntituzarekura na metero imwe.”

Uyu muyobozi wa AFC/M23 yavuze ko hakiri byinshi bigomba gusobanuka kandi bigasuzumwa mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro bizakurikiraho. Yagaragaje ko ibyo Muyaya yatangaje ari ugusesereza amahame yasinywe ku mugaragaro.

Benjamin Mbonimpa kandi yahumurije abaturage batuye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ababwira ko bakwiye gukomeza kwishimira umutekano barimo.

“Turacyari ku mirongo yacu, turacyari ku butaka bwacu kandi abaturage bakwiye gutuza. Umutekano urakomeje, nta mpinduka zabaye.”

Aya makimbirane y’amagambo hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 agaragaza ko nubwo hari intambwe zafashwe mu gusinyana amahame ngenderwaho i Doha, inzira y’amahoro igikomeje kuba ndende, yuzuyemo ukutumvikana ku nyito, ibisobanuro, n’ubushake bwa buri ruhande.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *