Perezida Museveni yasabye kwirukana abakozi barenga 150 ku kibuga cy’indege cya Entebbe
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko abakozi 152 bakoreraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe birukanwa, nyuma yo gusanga bahawe akazi badafite ubushobozi bujyanye n’inshingano zabo ndetse bikaba byaraturutse kuri ruswa ikomeje kuvugwa muri uru rwego.
Ibi byagarutsweho mu ibaruwa Perezida Museveni yandikiye Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Edward Katumba Wamala, aho yamusabye gufata ingamba zihuse zo guhashya ruswa no kunoza imikorere kuri iki kibuga cy’indege.
Museveni yavuze ko impamvu nyamukuru y’iyi myanzuro ari uko ruswa yabaye ndanze mu Kigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Uganda (UCAA), ari na cyo gicunga iki kibuga, aho abantu batandukanye bahawe akazi batabifitiye ubushobozi, ibintu byaje kugira ingaruka ku mitangire ya serivisi.
Yagize ati:
“Nakiriye amakuru agaragaza ko mu kigo cya UCAA hari ruswa ikomeye, ku buryo abantu batashoboye kubona akazi kubera ubushobozi ahubwo bakakabona babikesha ruswa. Ibi ni byo byatumye serivisi zitangwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe ziba mbi cyane.”
Perezida Museveni yanagarutse ku kibazo giherutse kubera kuri iki kibuga cy’indege, ubwo Maria Nyerere wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Perezida wa Tanzania Julius Nyerere, yafungirwaga mu muryango w’umuriro (ascenseur) igihe kingana n’iminota irenga ine atagira umukozi umufasha kuhava.
Yagize ati:
“Ubwo Maria Nyerere yafatirwaga muri ‘ascenseur’ akamara iminota irenga ine atarabona n’umwe umufasha, byahise bituma hakorwa iperereza. Haje kugaragara ko hari abakozi bagera ku 152 bakora kuri iki kibuga cy’indege badafite ubushobozi bukwiye.”
Ni yo mpamvu Museveni yategetse ko abo bakozi bose birukanwa ndetse n’ababahaye akazi nabo bakabiryozwa, kugira ngo iki kibuga cy’indege cyongere kugarura isura nziza n’icyizere mu bagenzi n’abakiliya bahakoresha.
Biteganyijwe ko uru rwego rushinzwe indege muri Uganda rugiye gushyiraho uburyo bushya bwo kugenzura abakozi, hagamijwe guhashya burundu imitangire y’akazi ishingiye kuri ruswa no kunoza ireme rya serivisi ku kibuga cy’indege cya Entebbe.
