Abanyarwanda bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bamaze kugera kuri 60%
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga wageze ku rwego rushimishije aho ubu basaga 60%, bavuye kuri 17% mu mwaka wa 2017.
Ni intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rwo guteza imbere igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Ibi bijyanye na gahunda y’iterambere ryihuse (NST1) yashyizwe mu bikorwa guhera mu 2017 kugeza mu 2024, ndetse no mu igenamigambi rirambye ryo kugera ku baturage bafite ubumenyi bwihagije mu by’ikoranabuhanga mu 2029.
Minisitiri Ingabire yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Tech Decoded, aho yagaragaje ko u Rwanda rwagize umuvuduko ukomeye mu guteza imbere ubumenyi ku ikoranabuhanga mu baturage.
Yagize ati:
“Twari turi ku gipimo cya 17% mu 2017, ariko ubu tumaze kugera hafi kuri 60%. Ibi bigaragaza ko icyerekezo igihugu cyihaye cyo kugira Abanyarwanda bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga kirimo kugerwaho.”
Gusa yavuze ko igikomeje kuba imbogamizi ari ibiciro bihanitse by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, kimwe n’amafaranga asabwa gukoresha interineti.
Ati:
“Kugira ngo umuturage abone serivisi z’ikoranabuhanga bisaba ko afite telefone cyangwa mudasobwa, bikamuhenda. Iyo ubonye ibikoresho, ugasanga na serivisi ubwazo ziri hejuru y’ubushobozi bwa benshi. Ni yo mpamvu hari gahunda nyinshi zashyizweho kugira ngo ibi biciro bigabanuke, tunorohereze Abanyarwanda kubona izi serivisi.”
Imibare kandi igaragaza ko ingo zitunze telefone zamaze kugera kuri 85% zivuye kuri 67% mu 2017, ibintu byafashije abaturage benshi kubona amakuru ndetse no kubona serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.
Mu cyerekezo cy’igihugu, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2029, buri muturarwanda azaba afite ubumenyi buhagije mu by’ikoranabuhanga ku buryo ashobora kwisabira serivisi za Leta n’iz’abikorera aho ari hose, ndetse abagera kuri miliyoni imwe bakazaba barigishijwe uburyo bwo gukora porogaramu za mudasobwa (coding).
Ibi byose birashimangira ko u Rwanda rukomeje kugana ku kuba igihugu kiyoboye muri Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose z’ubuzima bw’abaturage.
