Nyamasheke: Urwikekwe mu ntonganya rugaragaje icyaha cyari kimaze imyaka 31 gihishwe
Mu Mudugudu wa Kamabera, Akagari ka Mariba mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, hatunguranye inkuru itunguranye y’umubiri w’umusore wiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wagejejwe ku nzego nyuma y’intonganya z’abagore babiri bashinjanya uruhare mu kumuhisha.
Mukabucyana Béata w’imyaka 49, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi, ashinjwa guhisha imyaka 31 amakuru yerekeye aho umubiri wa Ngerageze Théophile wari uri, nyuma y’uko bigaragaye ko ari mu bamukururiye mu bwiherero bamaze kumwica muri Jenoside.
Ibi byatangajwe bwa mbere n’umukazana wa Nyiraneza Berthe witwa Musanabera Esther, ubwo yumvaga intonganya zakomeye hagati ya nyirasenge w’umugabo we, Mukabucyana Béata, na muramukazi we Nyiraneza Berthe w’imyaka 74. Byabaye ku wa 14 Mata 2025 ubwo yari mu mirima ye n’abana be.
Intonganya zakurikiwe n’ibirego bikomeye byashinjanywe ku mugaragaro hagati y’abo bagore bombi, aho umwe yavuze ko undi ari nyirabayazana w’urupfu rw’umugabo we, undi akamusubiza ko niba ari uko ari nyirabayazana, azanavuga aho bajugunye Ngerageze Théophile.
Inzego z’umutekano zahise zifata iki kirego nk’icyihutirwa, zisaka ahavuzwe, zisanze umubiri mu cyobo kiri munsi y’aho bari barahinzemo insina. Umubiri wabonetse mu butumburuke bwa metero eshanu ariko ibice bimwe byari bibuze: umutwe, amaguru n’amaboko. Birakekwa ko byakuweho kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso.
Nyuma y’ibyo bisigaye bimaze kuboneka, Mukabucyana Béata yemeye uruhare rwe mu bwicanyi no guhisha amakuru, ndetse abivuga mu ruhame rw’inteko y’abaturage. Nyiraneza Berthe na we yemeye ko umugabo we Seburahima Isaac ari mu bishe Théophile ndetse ko yamubwiye aho bamushyize, ariko akaba yari yaracecetse.
Uzamushaka Godelieve, nyina wa nyakwigendera, yabwiye Imvaho Nshya ko amaranye intimba imyaka 31 y’uburenganzira bwo gushyingura umwana we, ndetse agasaba ko ibisigaye byose by’umubiri we byatangwa, n’abagize uruhare mu kwica umwana we bakabivuga ku mugaragaro.
Rudahunga François, uhagarariye IBUKA muri Nyabitekeri, yavuze ko iyi nkuru yababaje cyane kuko bigaragaza ko hari amakuru menshi y’ingenzi yagiye ahishirwa n’abagize uruhare muri Jenoside, kandi bigakomeza kubuza abarokotse amahoro.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri bwatangaje ko ibimenyetso byose bikomeje gukusanywa, ndetse hakaba hateganyijwe igikorwa rusange cyo gushakisha ibice bisigaye by’umubiri wa nyakwigendera, ku bufatanye n’inzego zose zishinzwe iperereza n’akarere.


J. christian IHIRWE
