Diamond Platnumz yashyize ku mugaragaro uruhande rwe muri politiki
Mu gihe Tanzania ikiri mu mvururu z’amatora arimo kugaragaramo ukutumvikana, umuhanzi ukomeye w’icyamamare muri Afurika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz, yongeye guhungabanya imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza amarangamutima afitiye Perezida Samia Suluhu Hassan, uherutse gutorerwa indi manda.
Ubutumwa bwe, bwanditswe ku rubuga rwe rwa Instagram buherekejwe n’ifoto ye hamwe n’ifoto ya Perezida Samia, bwatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa mbere w’iki cyumweru.
Diamond, uzwiho kugira ijwi rifite ingufu mu bantu benshi, yashimagije Samia nk’umubyeyi ukunda igihugu, ukora umurimo we mu bwitonzi n’ubuhanga butagereranywa.
Yanditse agira ati: “Mubyeyi wacu Samia, uri umuyobozi w’icyubahiro, ukora cyane kandi ukabikora utuje. Wakoze byinshi byiza mu burezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ibikorwaremezo. Abakunenga ni bake, kandi umunsi umwe bazakwibuka nk’uko abandi bayobozi bakomeye bibukwa.”
Diamond yasabye Perezida Samia kudacika intege n’ubwo hari abaturage batishimiye amatora, avuga ko ari “agatsiko gato k’abantu batumva ibyo barimo.”
Iri jambo rye ryahise rihinduka ikiganiro gikomeye mu baturage, bamwe bamushimira ko agaragaje ubwiyemezi, abandi bakamushinja kwivanga muri politiki no gufata uruhande rutishimiwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Umwe mu batuye i Dar es Salaam, witwa Asha Mollel, yabwiye itangazamakuru ati: “Diamond ni umuhanzi, si umunyapolitiki. Ubutumwa bwe bushobora gutuma bamwe bamwanga. Abahanzi bagomba kuba ijwi rya bose, si iry’abategetsi gusa.”
Ariko hari n’ababona ibintu mu buryo butandukanye. Bakari Juma, umushoferi wo mu mujyi wa Kariakoo, avuga ko Diamond afite uburenganzira bwo kugaragaza uko abona ubuyobozi.
Ati : “Ni umuturage nk’abandi. Nta kibi mu gushima Perezida. Hari ibyo Samia yakoze neza, kandi byagaragaye.”
Ubu butumwa bwa Diamond buje mu gihe mu mijyi nka Mwanza, Arusha na Dar es Salaam habaye imyigaragambyo y’abamagana amatora bavuga ko abayobozi batemerera abatavuga rumwe n’ubutegetsi guhatana mu mucyo.
Abasesenguzi bavuga ko iyi mvugo ya Diamond ishobora kugira ingaruka ku isura ye nk’umuhanzi ufite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Dr. Mtemi Joseph, umusesenguzi mu bijyanye n’itangazamakuru, asobanura ko “iyo umuhanzi w’icyamamare yivangiye mu bya politiki mu gihe igihugu kiri mu mvururu, bikunze kumugiraho ingaruka z’igihe kirekire ku buryo abafana bamubona.”
Nubwo bamwe bamushinja kuba “ijwi rya leta”, Diamond we avuga ko “urukundo rwe ku gihugu ari rwo rumutera kuvuga ukuri”.
Mu gihe amatora akomeje guteza impaka, ijwi rye ryabaye kimwe mu bitumvikanaho mu gihugu kitari gisanzwe kivugwamo umuco wo kunenga ubutegetsi.
INKURU YA IHIRWE J.Christian
