Siporo

Gicumbi FC isubiye mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’imyaka itatu itagihagararira


Ikipe ya Gicumbi FC yongeye kwandika amateka nyuma yo gutsinda La Jeunesse FC ibitego 2-0 mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade Mumena ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025. Uyu ntsinzi yahise iyihesha itike yo gusubira mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu iri mu cyiciro cya kabiri.

Ni intsinzi y’amateka kuko yagezweho nyuma y’urugendo rukomeye mu mikino ya kamarampaka, aho buri kipe yabaga isabwa gutsinda kugira ngo yongere icyizere cyo kuzamuka mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Gicumbi FC, ifite inkomoko mu Majyaruguru y’igihugu, yatsinze ibitego byayihesheje amanota atatu yatumye igera ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda, igahita yizera umwanya wayo mu kiciro cya mbere cy’umwaka utaha w’imikino wa 2025/2026.

Mu wundi mukino wabaye kuri uwo munsi, AS Muhanga yegukanye intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Etoile de l’Est, bikayisigira amahirwe akomeye yo gukomeza kuzamuka, aho isigaje umukino umwe gusa ikaba isabwa kunganya kugira ngo igere ku ntego.

Umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, aho AS Muhanga izakira La Jeunesse FC kuri Sitade ya Muhanga, mu mukino ugaragaza byinshi ku hazaza h’aya makipe.

Kugeza ubu, ku munsi wa gatanu w’imikino ya kamarampaka, Gicumbi FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota icyenda, ikurikiwe na AS Muhanga ifite amanota arindwi. Etoile de l’Est na La Jeunesse FC zinganya amanota atanu, zose zitegereje umukino wa nyuma ngo hamenyekane indi kipe izajyana na Gicumbi FC mu kiciro cya mbere.

J. christian IHIRWE


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *