Nyagatare: Imihanda ya miliyari 18Frw yahinduye amateka y’umujyi
Uko umunsi ugera ku wundi, Umujyi wa Nyagatare urushaho guhindura isura no kwinjira mu murongo w’imijyi igezweho binyuze mu mishinga iremereye y’iterambere. Umushinga wo kubaka imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 25.5, watwaye miliyari 18.6 z’amafaranga y’u Rwanda, wasize utanze icyerekezo gishya ku bukungu, imiturire n’isura y’umujyi.
Mu buryo bwagaragariye buri wese, iyi mihanda yubatswe ku nkunga y’umushinga wo guteza imbere imijyi yunganira Kigali (Secondary Cities Program), yahinduye aho ubuzima bwari busanzwe bugenda biguru ntege bukajya ku muvuduko ushimishije. N’ubwo uyu mushinga wari uw’ibikorwa remezo, igisubizo cyawo cyarenze ku isura n’imihanda: wasubije icyizere abaturage, wongera agaciro k’ubutaka, wateje imbere ubucuruzi ndetse unashishikariza ishoramari.
Ubuhamya bw’abaturage
Twagira Innocent, umwe mu baturage bamaze igihe batuye mu Murenge wa Nyagatare, avuga ko mbere y’uko iyi mihanda yubakwa, hari aho kubona imodoka byari inzozi.
“Imodoka ntiwazizanaga hano keretse uri intwari. Imihanda yari imeze nabi, ibintu byose byari mu byondo. Ubu Ibibanza abantu barabyifuza, imodoka ziragenda, ubuzima bwahindutse.”
Ubuhamya nk’ubu buhuzwa n’urwa Kansiime, utuye hafi y’isoko rishya rya Nyagatare, aho avuga ko inyubako zakodeshwaga amafaranga 15,000 Frw ubu zisigaye zikodeshwa amafaranga arenga 200,000 Frw bitewe n’aho ziherereye.
“Ni ubukungu bwiyubatse, iterambere ryaje ridakoma. Imihanda yazanye n’ishoramari, abacuruzi barahimukira, none amahirwe aturuka kure agahurira i Nyagatare.”
Ubuyobozi buhamya impinduka zifatika
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yemeza ko imihanda mishya yahinduye byinshi mu mibereho y’abaturage ndetse n’icyerekezo cy’umujyi.
“Aho iyi mihanda yageze, abantu batangiye kuhatura ku bwinshi, barubaka, bacuruza. Byatangiye gukurura n’abava mu yindi mirenge no mu tundi turere. Nyagatare ubu ntikiri icyaro.”
Yongeraho ko ibikorwa remezo bitaragarukiye ku mihanda gusa, ahubwo harimo n’ibindi nk’ikibuga cya kijyambere cy’umupira w’amaguru, ikigo cy’urubyiruko cy’amajyambere, amatara yo ku mihanda n’inyubako nshya ya RIB n’iz’Akarere – byose bigaragaza icyerekezo cyo kubaka umujyi w’ubuzima.
Imihanda nk’umusingi w’iterambere rirambye
Impuguke mu igenamigambi ry’imijyi bavuga ko imihanda ari umuyoboro w’amaraso w’umujyi. Aho ihari neza, ishoramari ririnjira, ubuhahirane bugatera imbere, ibikorwa remezo bikiyongera, kandi ubuzima bw’abaturage bugatera imbere.
Dr. Niyomugabo Evariste, inzobere mu bukungu n’iterambere ry’imijyi, yagize ati:
“Iyo ushyize imihanda ahantu mbere hari iterambere riri hasi, uhita uhindura icyerekezo cy’ubuzima bw’aho. Ibyo Nyagatare iri gukora ni urugero rwiza rw’uko ibikorwa remezo biza mbere, ubukungu bugakurikira.”
Umujyi wa Nyagatare, wahoze uzwi nk’uw’ibibaya n’ubworozi, wateye intambwe ikomeye mu guhindura isura no kwinjira mu nzira y’imijyi y’ubukungu n’iterambere. Iyi mihanda ya miliyari 18 Frw, ni ingirakamaro kurusha uko amaso yayireba: ni umuhora w’ejo hazaza, umusingi w’imibereho mishya, ndetse n’intangiriro y’umujyi Nyagatare wifuzwa mu 2050.
