Amakuruubutabera

Norvège yohereje undi Munyarwanda ukekwaho Jenoside


Leta ya Norvège yashyikirije u Rwanda Gasana François, uzwi kandi ku izina rya Dusabe Frank, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu nyuma y’imyaka myinshi abarizwa mu Burayi.

Gasana François yavukiye mu yahoze ari Komini Ndaro, ubu ni mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, mu mwaka wa 1972. Mu gihe cya Jenoside, yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Save.

Inkiko zo muri Norvège zatangiye kumukurikirana nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’ishami ry’igihugu rishinzwe ubugenzacyaha, Kripos, ryamufatiye i Oslo mu Ukwakira 2022. Guhera ubwo, inzego z’ubutabera zatangiye inzira yo kumwohereza mu Rwanda, bikurikirwa n’imanza zitandukanye mu nkiko zitandukanye z’igihugu.

Urukiko rwa Oslo rwa mbere rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda muri Nzeri 2023, ariko Gasana ajuririra icyo cyemezo. Nyuma, mu Mata 2024, Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye icyo cyemezo, na ho urukiko rw’ikirenga muri Kamena 2024 narwo ruracyemeza. Icyemezo cyo kumwohereza cyashyigikiwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Norvège muri Gashyantare 2025 ndetse kinemezwa n’Inama y’Abaminisitiri y’icyo gihugu.

Norvège ishimangira ko kohereza abantu nk’aba bashinjwa Jenoside, ari uguhamya uruhare rwayo mu kurwanya no gukumira Jenoside, nk’uko bisabwa n’amasezerano mpuzamahanga yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yashimye iki gikorwa cya Norvège, avuga ko ari intambwe ikomeye mu butabera mpuzamahanga.

Yagize ati: “Turashimira Leta ya Norvège ku bufatanye yagaragaje mu kohereza Gasana François. Twari twatangiye tumusaba mu 2017, ubu kubona agejejwe imbere y’ubutabera ni ikimenyetso cy’uko nta gihugu cyakagombye kuba indiri y’abakekwaho Jenoside.”

Nkusi yakomeje avuga ko nubwo Gasana yari umunyeshuri mu gihe cya Jenoside, ibikorwa aregwa byamuhindura umwe mu bayigizemo uruhare. Yashinjwe kwica umwana w’Umututsi akoresheje igisongo ndetse no gushishikariza abandi kwijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabereye muri icyo gihe, cyane cyane mu cyahoze ari Komini Kivumu, Perefegitura ya Kibuye.

Si ubwa mbere Norvège iherereza u Rwanda umuntu ukurikiranyweho Jenoside. Mu 2017, Bandora Charles yoherejwe mu Rwanda aho yakatiwe gufungwa imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, ubu akaba arimo kurangiza icyo gihano.

Kohereza Gasana François ni indi ntambwe igaragaza ko ubutabera ku byaha bya Jenoside bukomeje kwaguka, bukarenga imipaka y’u Rwanda. Biranagaragaza ko hari ubushake mpuzamahanga bwo kudaha ubuhungiro abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *