Abapolisi b’u Rwanda batanze ubuvuzi n’amazi meza ku baturage barenga 500 muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bifatanyije n’abaturage batuye mu mudugudu wa Amadi, aho bahawe ubuvuzi bw’ibanze n’amazi meza, mu gikorwa cyagenewe abaturage barenga 500 batishoboye.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo ndetse n’abagize Diaspora nyarwanda baba muri iki gihugu. Cyari kigamije guteza imbere ubuzima, isuku n’imibereho myiza y’abaturage, nk’umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere rishingiye ku mahoro n’ubufatanye.
Ibi bikorwa byatangiye ku isaha ya Saa Yine (10:00 AM) bikomeza kugeza Saa Kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM), aho abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi zitandukanye, harimo kugenzura indwara, gutanga imiti, inama z’ubuzima ndetse no guhabwa amazi meza yo gukoresha mu bikorwa by’isuku n’isukura.
Abaturage bashimye uburyo ibi bikorwa bijyanye n’ibikenewe n’abaturage mu buzima bwa buri munsi, by’umwihariko mu bice bikiri mu bibazo by’amikoro make.
Laat Gatluak, Umuyobozi w’Umudugudu wa Amadi, yashimye cyane ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda ndetse n’umubano mwiza bafitanye n’abaturage, avuga ko uretse inshingano bafite zo kubungabunga umutekano, banagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Turabashimira uburyo mutekereza abaturage, mukabegera mutabare. Ubufatanye bwanyu butuma tugira icyizere cy’ahazaza heza, haba ku mutekano no ku mibereho y’abaturage.”
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo mu 2015. Kuri ubu, hari amatsinda abiri y’abapolisi bakorera i Juba, umurwa mukuru, no muri Malakal, mu Ntara ya Upper-Nile.
Mu bikorwa byose bakora, abapolisi b’u Rwanda bagaragaza ko amahoro, ubufatanye n’iterambere ry’abantu ari inkingi z’ingenzi batanga aho bari hose, mu rwego rwo gushimangira icyerekezo cy’igihugu cy’u Rwanda cyo kuba intangarugero mu gutanga umusanzu ku mahoro ku rwego mpuzamahanga.
