uburezi

Minisiteri y’Uburezi yatangije isuzuma(PISA) ryagenewe abanyeshuri batarengeje imyaka 15


Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije icyiciro cy’igerageza cya gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi (PISA 2025).

Iyi gahunda yatangirijwe mu G.S Camp Kigali ishuri riherereye mu Karere ka Nyarugenge Kuri uyu wa mbere Tariki ya 28 Mata 2025, igamije kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego rw’isi binyuze mu gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batarengeje imyaka 15.Ni gahunda igamije  gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

Iyi gahunda inashimangira kandi intego u Rwanda rwihaye yo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi buhabwa abanyeshuri bo mu Rwanda.

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’amashuri n’ibizamini Dr Bahati Bernard ,iyi gahunda inagamije gukemura ibibazo biri mu muryango mugari w’abanyarwanda.

Ati”ni gahunda igamije kureba urwego rw’ubumenyi duha abanyeshuri hanyuma bukanakoreshwa mu gushakira umuti ibibazo bihari muri sosiyete ,ariyo mpamvu bireba amasomo yo gusoma ,imibare na siyansi.”

Bamwe mu banyeshuri bo kuri GS Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko iri suzuma ari igisubizo kubera ko bazarihuriraho n’abo mu bindi bihugu.

Ineza Diane wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye Ati”Navuga ko iyi gahunda ari amahirwe tugize kubera ko izatuma turushaho kumenya uko duhagaze ugereranyije n’ibindi bihugu .Ubundi twakoraga isuzuma mu gihugu tukumva bihagije ariko ubu bizatuma twigereranya n’abandi”.

Uwitonze Aime nawe ati”Ibi bigeye gutuma twiga tutikoresheje kubera ko umuntu azajya yumva ko ibyo yiga biri ku rwego mpuzamahanga kandi aharanire kubitsinda.”

Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph avuga ko iri suzuma rizafasha u Rwanda kwigereranya n’ibindi bihugu mu rwego rw’uburezi.

Ati “Si ikizamini ahubwo ni isuzuma rigamije kureba icyo umunyeshuri azi hanyuma tukabigereranya n’ibindi bihugu ,ibi rero bizadufasha kumenya kuziba ahari icyuho kubera ko tuzaba twamaze kumenya uko umunyeshuri ahagaze.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko bizeye ko iri suzuma rizakorwa mu gihugu hose,rizatanga umusaruro cyane cyane mu kunoza no guteza imbere ireme ry’uburezi.

Biteganyijwe ko igikorwa cy’isuzuma rya PISA 2025 kizageza ku itariki ya 15 Kamena 2025, kandi bizakorerwa mu gihugu hose. Ni igikorwa kandi biteganyijwe ko kizitabirwa n’ibigo 215.

Iri suzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 91 PISA, ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997.

Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite kuva ku myaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 ikizamini cya PISA kirakorwa aho abanyeshuri bakora ikizamini cyo gusoma, imibare na siyansi.

UWIZEYE Augustin


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *