Hamenyekanye Itariki y’Inama y’Abakaridinali Izatorerwamo Papa Mushya
Kiliziya Gatolika yatangaje ko Inama y’Abakaridinali izatorerwamo Umushumba Mukuru mushya, usimbura Papa Francis witabye Imana, izatangira ku wa 7 Gicurasi 2025. Icyemezo cyafashwe n’abakaridinali bateraniye i Roma kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Mata 2025.
Iyo nama, izwi nka Conclave, izabera muri Chapelle Sistine i Vatican, ahantu hafite amateka akomeye mu mateka ya Kiliziya.
Uko Papa mushya atorwa
Papa atorwa n’abakaridinali 120 batarengeje imyaka 80 y’amavuko. Ubu Kiliziya Gatolika ifite abakaridinali 138 bagikora imirimo, mu gihe bose hamwe n’abageze mu zabukuru bagera kuri 240.
Ihame rigenderwaho ni uko igihe cyose Kiliziya igomba kugira abakaridinali nibura 120 bashobora gutora.
Muri Conclave, abakaridinali bakomeza gutora kugeza habonetse ubona amajwi ⅔ by’abatoye. Buri munsi hakorwa amatora inshuro enye: abiri mu gitondo n’andi abiri nyuma ya saa sita.
Iyo habaye amatora 33 ntihaboneke utsinze, hitamo abakandida babiri babonye amajwi menshi kurusha abandi, maze amatora akurikiraho akaba ari hagati yabo babiri gusa.
Ibimenyetso by’itora
Buri gihe amatora arangiye nta watsinze, impapuro zatoreweho zicagagurwaho amarangi y’umukara mbere yo gutwikwa, bigatuma umwotsi ugaragara ku gasongero ka Chapelle Sistine uba umukara, ikimenyetso ko nta Papa watoranyijwe.
Iyo Papa amaze gutorwa, impapuro zitwikwa zivanzwemo amarangi y’umweru, umwotsi ukazamuka ari umweru, umunyamuryango wa Kiliziya akaba amenyeshwa ko Umushumba mushya yabonetse.
Nyuma y’itora, Umuyobozi w’Inama y’Abakaridinali atangariza imbaga amagambo y’Ikinyilatini ati: “Habemus Papam”, bisobanura ngo “Dufite Papa”. Ako kanya hatangazwa amazina asanzwe y’uwo watowe ndetse n’iryo yihitiyemo rizamuranga nka Papa.
Nyuma yo gutangazwa, Papa mushya yambara ikanzu yera, akajya ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero, agatanga ijambo rye rya mbere nk’Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika.
J. christian IHIRWE
